Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe barwaye impyiko, bavuga ko babanzaga gukeka ko ari amarozi ndetse bakagana abavuzi gakondo, bikananirana nyuma bahindukira bagiye kwa muganga, bagasanga ari iyi ndwara ivurirwa mu mavuriro asanzwe.
Ahishakiye Esperence wo mu Kagari ka Gatarama mu Murenge wa Kigina muri aka Karere ka Kirehe, avuga ko yarwaye indwara abanza kugagana abavuzi gakondo birananirana.
Nyuma yigiriye inama yo kugana ibitaro, baza gusanga arwaye impyiko, ubundi abaganga bamwitaho kugeza ubwo yakize iyi ndwara yari imurembeje.
Ati “Nageze ku Bitaro bya Kirehe bampa taransiferi injyana ku Bitaro Bikuru bya Rwamagana. Abaganga baranyakira baramfasha. Nageze muri Diyarize inshuro eshatu bampa imiti uko bikwiye baje kumbwira ko impyiko zakize baransezerera ndataha.”
Aboneraho kugira inama abantu bihutira kujya kwivuriza mu bavuze gakondo, byumwihariko abashobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara y’imyiko.
Ati “Abantu bakwiye kwihutira Ikigo Nderabuzima ntabwo bagomba kwihutira mu miti ya Kinyarwanda kuko irica ushobora kuhatakariza z’ubuzima bwawe ugapfa.”
Dr. Ntawanganyimana Etienne, Inzobere mu kuvura indwara y’impyiko, avuga ko ivurwa igakira iyo uyirwaye yayisuzumishihe kare, ndetse ko n’ubwoko bwayo budakira, ubuirwaye afashwa kugira ngo impyiko zitangirika cyangwa zasimburwa.
Ati “Indwara z’impyiko tuzigiramo ubwoko bibiri, hari indwara z’impyiko zikira, ni impyiko umuntu arwara bitewe n’ikibazo agize umwanya mutoya, atakaje amaraso menshi, atakaje amazi menshi uwo muntu arafashwa akagirwa inama yo gufata amazi menshi byakwanga ukaza no kwa muganga tukamuha amaserumu byakwangwa tukamushyira no muri Diyarize ariko izo zirakira.
Dufite n’izindi ndwa zidakira zitwa Koronike ni indwara abantu bakunda guhura na zo, ikintu cya mbere kibitera n’umuvuduko w’amaraso, ni Diyabete, ni bano bantu bakora imirimo y’ingufu ugasanga ntanyoye amazi menshi ahubwo anyoye inzoga. Icyo dukora ni ugufasha umuntu kugabanya umuvuduko kugira ngo impyiko zitangirika kugira ngo azagera muri cya gihe cyo kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko.”
Dr. Rutagengwa William, Umuyobozi w’Ikigo ‘Inshuti mu Buzima’, avuga ko mu Karere ka Kirehe hari abagaragaje ibimenyetso by’indwara z’impyiko, ndetse abayisanganywe, bakomeje kwitabwaho kandi ko hongewe imbaraga mu kubagezaho imiti.
Ati “Imiti itangwa iraboneka neza kugeza n’aho ubu ngubu hari abarwayi dushyira imiti mu rugo dukoresheje turiya tudege twa drone. Ibyo rero bituma abantu bose bakeneye iyo serivisi bayibona ubwo rero dukangurira abantu bose kwipimisha.”
Abaganga mu buvuzi bw’impyiko bavuga ko kubera imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko izamuka ry’ubushyuhe, aho ngo iyo bwiyongereyeho Dogere Seresiyusi imwe, bitera ibyago byo kurwara impyiko ku kigero cya 30%.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10