Perezida Paul Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, bombi bavuze ko ibiganiro bagiranye, ku mubano w’Ibihugu byombi, bitanga icyizere gihagije ko wakongera guhagarara bwuma, ndetse Ramaphosa avuga ko yavanye mu Rwanda imyumvire itandukanye n’iyo yari afite ku miterere y’ibibazo byo muri Congo.
Umunsi wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, wasize u Rwanda na Afurika y’Epfo biyemeje kubyutsa imibanire ishingiye ku mateka y’Ibihugu byombi.
Afurika y’Epfo kandi yemeje ko igiye guhindura imyumvire yari ifite ku ntandaro y’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki Gihugu cyanohereje ingabo ziri mu butumwa bwa SADC gufasha FARDC guhangana na M23.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024, yabajijwe icyo yaganiriye na mugenzi we Cyril Ramaphosa wari waje mu gutangiza icyumweru cyo Kwibuka, avuga ko bagiranye ikiganiro cyiza.
Yagize ati “Twagiranye ikiganiro cyiza, cyabaye umwanya mwiza wo kumva neza ikibazo, kandi birashoboka ko twafatanya mu kugishakira umuti. Njye naranyuzwe.”
Mu ijambo yatangiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka, Perezida Kagame kandi yashimiye Afurika y’Epfo ubwo yashimiraga amahanga yabaye hafi u Rwanda.
Yagize ati “Mu gihe Afurika y’Epfo yari ishyize iherezo kuri Apartheid; igatora Nelson Mandela nka Perezida; mu Rwanda harimo hakorwa Jenoside ya nyuma yo mu kinyejana cya 20.
Afurika y’Epfo nshya yatwishyuriye inzobere z’abaganga bo muri Cuba kugira ngo bazahure urwego rw’ubuzima rwacu rwari rwarasenyutse, abanyeshuri bo mu Rwanda babemereye kwiga muri kaminuza zabo, ndetse bakishyura amafaranga y’imbere mu Gihugu. Mu banyeshuri b’Abanyarwanda bafashijwe n’ubuntu bwa Afurika y’Epfo; bamwe bari imfubyi, abarokotse; abandi bari abana b’abakoze Jenoside, namwe muri bo babaye abayobozi mu Gihugu cyacu mu nzego zitandukanye, uyu munsi babayeho mu buzima bushya.”
Cyril Ramaphosa na we mbere yo gusubira mu Gihugu cye, na we yagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Dufitanye umubano mwiza n’u Rwanda kandi umaze imyaka myinshi. Mu by’ukuri mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi; Perezida Mandela ni we wavuze ko tutatabaye Abanyarwanda kubera ko icyo gihe twari duhugiye mu gushyira iherezo kuri Apartheid. Ibi bihe byarabisikanye nk’intama mu ijoro.
Nyuma y’ibyo bihe Afurika y’Epfo yatangije ibikorwa bitandukanye, birimo n’ibyo Perezida Kagame yavuze uyu munsi. Ibyo bivuze imibanire myiza iri hagati yacu.
Ni byo, ni umubano umaze igihe kinini; ariko wahuye n’ibibazo, kuva naba Perezida niyemeje kubikemura, mu ijoro ryacyeye nagiranye na we [Perezida Kagame] ibiganiro bigamije kureba uko twabyutsa uwo mubano.”
Nyuma yo kwiyemeza kurushaho gukomeza iyo mibanire ishingiye ku mateka; Ramaphosa yavugiye i Kigali ko agiye guhindura imyitwarike ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Yego twavuze no ku ntandaro y’ibibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’uburyo Ibihugu byombi ndetse na SADC yagira uruhare mu gushaka amahoro. Hari n’ibikorwa bihungabanya umutekano bya FDLR. Kariya gace karimo abarwanyi benshi, ubu mvanye mu Rwanda imyumvire mishya ko tugomba gushaka igisubizo mu buryo bwa politike.”
Yakomeje agira ati “Abaturage ba Congo barashaka amahoro, n’ab’u Rwanda barayashaka, ku bw’ibyo twese tugomba gukorana tugashaka amahoro muri aka karere. Intambara n’ubuhunzi bw’Abanyekongo; baza no mu Rwanda; bigomba guhagarara.”
Afurika y’epfo nk’umunyamuryango wa SADC, ifite ingabo 2 900 mu burasirazuba bwa Congo zagiye gufasha FARDC guhangana na M23.
David NZABONIMPA
RADIOTV10