Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Harumvikana ibiganisha aheza umubano w’u Rwanda na S.Africa wari warushijeho kuzambywa n’ibyo muri Congo

radiotv10by radiotv10
09/04/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Harumvikana ibiganisha aheza umubano w’u Rwanda na S.Africa wari warushijeho kuzambywa n’ibyo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, bombi bavuze ko ibiganiro bagiranye, ku mubano w’Ibihugu byombi, bitanga icyizere gihagije ko wakongera guhagarara bwuma, ndetse Ramaphosa avuga ko yavanye mu Rwanda imyumvire itandukanye n’iyo yari afite ku miterere y’ibibazo byo muri Congo.

Umunsi wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, wasize u Rwanda na Afurika y’Epfo biyemeje kubyutsa imibanire ishingiye ku mateka y’Ibihugu byombi.

Afurika y’Epfo kandi yemeje ko igiye guhindura imyumvire yari ifite ku ntandaro y’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki Gihugu cyanohereje ingabo ziri mu butumwa bwa SADC gufasha FARDC guhangana na M23.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024, yabajijwe icyo yaganiriye na mugenzi we Cyril Ramaphosa wari waje mu gutangiza icyumweru cyo Kwibuka, avuga ko bagiranye ikiganiro cyiza.

Yagize ati “Twagiranye ikiganiro cyiza, cyabaye umwanya mwiza wo kumva neza ikibazo, kandi birashoboka ko twafatanya mu kugishakira umuti. Njye naranyuzwe.”

Mu ijambo yatangiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka, Perezida Kagame kandi yashimiye Afurika y’Epfo ubwo yashimiraga amahanga yabaye hafi u Rwanda.

Yagize ati “Mu gihe Afurika y’Epfo yari ishyize iherezo kuri Apartheid; igatora Nelson Mandela nka Perezida; mu Rwanda harimo hakorwa Jenoside ya nyuma yo mu kinyejana cya 20.

Afurika y’Epfo nshya yatwishyuriye inzobere z’abaganga bo muri Cuba kugira ngo bazahure urwego rw’ubuzima rwacu rwari rwarasenyutse, abanyeshuri bo mu Rwanda babemereye kwiga muri kaminuza zabo, ndetse bakishyura amafaranga y’imbere mu Gihugu. Mu banyeshuri b’Abanyarwanda bafashijwe n’ubuntu bwa Afurika y’Epfo; bamwe bari imfubyi, abarokotse; abandi bari abana b’abakoze Jenoside, namwe muri bo babaye abayobozi mu Gihugu cyacu mu nzego zitandukanye, uyu munsi babayeho mu buzima bushya.”

Cyril Ramaphosa na we mbere yo gusubira mu Gihugu cye, na we yagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Dufitanye umubano mwiza n’u Rwanda kandi umaze imyaka myinshi. Mu by’ukuri mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi; Perezida Mandela ni we wavuze ko tutatabaye Abanyarwanda kubera ko icyo gihe twari duhugiye mu gushyira iherezo kuri Apartheid. Ibi bihe byarabisikanye nk’intama mu ijoro.

Nyuma y’ibyo bihe Afurika y’Epfo yatangije ibikorwa bitandukanye, birimo n’ibyo Perezida Kagame yavuze uyu munsi. Ibyo bivuze imibanire myiza iri hagati yacu.

Ni byo, ni umubano umaze igihe kinini; ariko wahuye n’ibibazo, kuva naba Perezida niyemeje kubikemura, mu ijoro ryacyeye nagiranye na we [Perezida Kagame] ibiganiro bigamije kureba uko twabyutsa uwo mubano.”

Nyuma yo kwiyemeza kurushaho gukomeza iyo mibanire ishingiye ku mateka; Ramaphosa yavugiye i Kigali ko agiye guhindura imyitwarike ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Yego twavuze no ku ntandaro y’ibibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’uburyo Ibihugu byombi ndetse na SADC yagira uruhare mu gushaka amahoro. Hari n’ibikorwa bihungabanya umutekano bya FDLR. Kariya gace karimo abarwanyi benshi, ubu mvanye mu Rwanda imyumvire mishya ko tugomba gushaka igisubizo mu buryo bwa politike.”

Yakomeje agira ati “Abaturage ba Congo barashaka amahoro, n’ab’u Rwanda barayashaka, ku bw’ibyo twese tugomba gukorana tugashaka amahoro muri aka karere. Intambara n’ubuhunzi bw’Abanyekongo; baza no mu Rwanda; bigomba guhagarara.”

Afurika y’epfo nk’umunyamuryango wa SADC, ifite ingabo 2 900 mu burasirazuba bwa Congo zagiye gufasha FARDC guhangana na M23.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye Ramaphosa ku wa Gatandatu cyarimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi
Biyemeye kuzahura umubano

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − eight =

Previous Post

Perezida Kagame yavuze ikibazo na we yabaza abashinja u Rwanda gufasha M23

Next Post

Musanze: Hari abavuga ko bisigaye bigera saa kumi n’ebyiri batarataha bagahinda umushyitsi

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Hari abavuga ko bisigaye bigera saa kumi n’ebyiri batarataha bagahinda umushyitsi

Musanze: Hari abavuga ko bisigaye bigera saa kumi n’ebyiri batarataha bagahinda umushyitsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.