Umuturage wo mu Murenge Kivumu mu Karere ka Rutsiro, wasenyewe n’ibiza, avuga ko yizejwe inkunga y’isakaro agasabwa kwizamurira ikigega, arabikora none amabati yasezeranyijwe yaje kuyimwa azizwa imyimerere ye.
Uyu muturage witwa Benda Fidele n’umugore we Nyirandimubanzi batuye mu Mudugudu wa Kanyempanga mu Kagari ka Bunyoni mu Murenge wa Kivumu, basanzwe basengera mu Itorero ry’Abahamya ba Yehova.
Uyu muvutage wasenyewe n’ibiza, avuga ko ubuyobozi bw’Umudugudu bwamusabye kongera kuzamura inzu yari yaguye kugira ngo azahabwe isakaro, ariko amaze kuyizamura ubuyobozi bw’Akagari bumubwira ko batarikwiye kubera imyemerere yabo.
Ubuyobozi bushinja uyu muyango kwanga kujya mu nkambi nk’abandi baturage bahuye n’ibiza muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, bukavuga ko babyanze kubera imyemerere yabo
Benda Fidele avuga ko ubwo yari amaze kuzamura ikigega cy’inzu, batahwemye kwibutsa ubuyobozi iyi nkunga bwari bwabizeje.
Ati “Umugore ajya ku Kagari, Gitifu amubwira ko ntatanzwe ku rutonde kandi ngo nubwo narubaho batansakarira ngo abo bahamya bazansakarire ngo kubera ko ntagiye mu nkambi, mbona ni akarengane kamezE nko gutotezwa.”
Uyu muryango uvuga ko utanze kujya mu nkambi nk’abandi kubera imyemerere ye yo kuba ari uwo mu Bahamya ba Yehova, ahubwo ko bari banze gusiga inka yabo bahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Rwangano Joseph, umwe mu baturanyi b’uyu muryango, na bo bavuga ko ufite amikoro macye ku buryo bigoye kuba bakwibonera isakaro.
Ati “Ubushobozi ntabwo bafite, bareba ko babahereza amabati bagasakara kuko iri kwangirika cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa avuga ko Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi igenera ubufasha abaturage basanzwe bari ku rutonde rwakozwe kuva ku rwego rwo hasi kugera hejuru, ku buryo harebwa impamvu uyu muryango ataruriho.
Yagize ati “Ubu ngubu MINEMA yubakira abari ku rutonde rwakozwe uhereye ku Mudugudu kuzamuka, rero ntabwo ari Akarere karukoze, igihe rero utari ku rutonde kandi ukeneye ubufasha wakorerwa ubuvugizi ariko ntabwo uba uri ku rutonde.”
Uyu muyobozi avuga ko ubufasha bwo kubakira abasenyewe n’ibiza buri mu byiciro bitatu, birimo abasenyewe burundu, abari basanzwe batuye mu manegeka basabwe kuyavamo, kimwe n’abo byangirije inzu zabo bigasaba kuzivugurura.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10