Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Harumvikana impamvu itavugwaho rumwe yatumye ubuyobozi bwisubira ku nkunga bwemereye umuturage

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Harumvikana impamvu itavugwaho rumwe yatumye ubuyobozi bwisubira ku nkunga bwemereye umuturage
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge Kivumu mu Karere ka Rutsiro, wasenyewe n’ibiza, avuga ko yizejwe inkunga y’isakaro agasabwa kwizamurira ikigega, arabikora none amabati yasezeranyijwe yaje kuyimwa azizwa imyimerere ye.

Uyu muturage witwa Benda Fidele n’umugore we Nyirandimubanzi batuye mu Mudugudu wa Kanyempanga mu Kagari ka Bunyoni mu Murenge wa Kivumu, basanzwe basengera mu Itorero ry’Abahamya ba Yehova.

Uyu muvutage wasenyewe n’ibiza, avuga ko ubuyobozi bw’Umudugudu bwamusabye kongera kuzamura inzu yari yaguye kugira ngo azahabwe isakaro, ariko amaze kuyizamura ubuyobozi bw’Akagari bumubwira ko batarikwiye kubera imyemerere yabo.

Ubuyobozi bushinja uyu muyango kwanga kujya mu nkambi nk’abandi baturage bahuye n’ibiza muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, bukavuga ko babyanze kubera imyemerere yabo

Benda Fidele avuga ko ubwo yari amaze kuzamura ikigega cy’inzu, batahwemye kwibutsa ubuyobozi iyi nkunga bwari bwabizeje.

Ati “Umugore ajya ku Kagari, Gitifu amubwira ko ntatanzwe ku rutonde kandi ngo nubwo narubaho batansakarira ngo abo bahamya bazansakarire ngo kubera ko ntagiye mu nkambi, mbona ni akarengane kamezE nko gutotezwa.”

Uyu muryango uvuga ko utanze kujya mu nkambi nk’abandi kubera imyemerere ye yo kuba ari uwo mu Bahamya ba Yehova, ahubwo ko bari banze gusiga inka yabo bahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Rwangano Joseph, umwe mu baturanyi b’uyu muryango, na bo bavuga ko ufite amikoro macye ku buryo bigoye kuba bakwibonera isakaro.

Ati “Ubushobozi ntabwo bafite, bareba ko babahereza amabati bagasakara kuko iri kwangirika cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa avuga ko Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi igenera ubufasha abaturage basanzwe bari ku rutonde rwakozwe kuva ku rwego rwo hasi kugera hejuru, ku buryo harebwa impamvu uyu muryango ataruriho.

Yagize ati “Ubu ngubu MINEMA yubakira abari ku rutonde rwakozwe uhereye ku Mudugudu kuzamuka, rero ntabwo ari Akarere karukoze, igihe rero utari ku rutonde kandi ukeneye ubufasha wakorerwa ubuvugizi ariko ntabwo uba uri ku rutonde.”

Uyu muyobozi avuga ko ubufasha bwo kubakira abasenyewe n’ibiza buri mu byiciro bitatu, birimo abasenyewe burundu, abari basanzwe batuye mu manegeka basabwe kuyavamo, kimwe n’abo byangirije inzu zabo bigasaba kuzivugurura.

Uyu muryango uvuga ko ibya wari wasabwe wo wari wabirangije
Ubu bari mu rujijo

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + thirteen =

Previous Post

Ibivugwa ku ifungwa ry’uwabaye Miss w’u Rwanda

Next Post

Amakuru agezweho ku mutoza ushobora gusimbura Ten Hag muri Manchester United

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku mutoza ushobora gusimbura Ten Hag muri Manchester United

Amakuru agezweho ku mutoza ushobora gusimbura Ten Hag muri Manchester United

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.