Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Harumvikana kunyuranya hagati y’Ubuyobozi n’abakora ibitemewe bituma bahozwa ku nkoni bavuga ko babiterwa n’amaburakindi

radiotv10by radiotv10
05/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Harumvikana kunyuranya hagati y’Ubuyobozi n’abakora ibitemewe bituma bahozwa ku nkoni bavuga ko babiterwa n’amaburakindi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bacururiza imbere y’isoko rya Mahoko ryo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bafatwa nk’abakora ubucuruzi butemewe, barasaba ubuyobozi kubashakira isoko riciriritse kuko barembejwe n’ibihombo n’inkoni by’inkeragutabara, kandi aho basabwa gucururiza basabwa kwishyura 500 000 Frw ku kwezi, mu gihe ubuyobozi buvuga ko hishyurwa ibihumbi 10 Frw gusa.

Abacururiza muri iri soko riri mu Kagari ka Mahoko, bavuga ko na bo bazi ko ubu bucuruzi butemewe, ariko ko kubukora ari amaburakindi kuko ari bwo bakesha amaramuko, icyakora bakagaragaza icyatuma babicikaho.

Niyitegeka ati “Ncuruza dodo kandi nta soko ry’imboga riri hano, nta rindi batweretse twakoreramo, n’iri soko rya Mahoko ryaruzuye ariko baraza bakadufata, imboga zacu bakazimena bakazibyiniraho.”

Bavuga ko ubu bucuruzi bwabo bubahoza mu gihombo kuko inzego zidahwema kubatwarira ibicuruzwa, nk’uko bitangazwa na Uwamaho.

Yagize ati “Njye nk’ubu bamaze kuzitwara inshuro eshatu, na nimugoroba batwaye iz’ibihumbi cumi na bitanu, ku wa gatanu washize batwaye iz’ibihumbi 10 nari, nafashe amafaranga mu kimina none ibyo bihumbi cumi na bitanu bongeye kubijyana ariko aho kugira ngo bajye baduhombya buri munsi nibatwereke aho twicara badusoreshe n’abandi.”

Muhawenimana Claudine na we yagize ati “Inkoni dukubitwa aha mu muhanda, tukamburirwa ubusa nk’aho turi abajura ntiwazibara, ejobundi baraje bajyana ibihumbi 80 ni yo nari maze kugeraho none se ubu niba umwana yaburaye ejo yabyuka akajya kwiga?”

Uyu mucuruzi avuga ko bacuruza ibicuruzwa biciriritse ku buryo batapfa kubona amafaranga bishyura mu isoko rya Mahoko.

Ati “Niba ncuruza ibihumbi 5 hano ku muhanda ni uko igisima gihenze, ni ibihumbi 300. Leta niyo yagira uko ibigenza bakaturwanaho, bakadushakira aho gukorera haciriritse ufite nk’ibihumbi bitatu akajya asora nk’ijana cyangwa mirongo itanu ariko afite aho akorera atuje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evariste avuga ko aba baturage batabuze aho bakorera kuko hakiri imyanya ihagije mu masoko ya Mahoko na Kamuhoza yose yo muri uyu Murenge.

Ati “Sinzi ukuntu abantu batsimbarara bagashaka gukorera ahatemewe kandi ntabwo tuzabemerera, ariko ababishaka mu isoko rya Kamuhoza harimo imyanya, n’iryo soko rindi rya Mahoko harimo imyanya, ni yo mpamvu nta rwitwazo bafite.”

Nubwo uyu muyobozi avuga ibi, aba baturage bagaragaza ko uretse kuba nta myanya ikirimo, n’iri muri iri soko rikuru rya Mahoko ihenze cyane kuko igisima ngo cyishyurwa ibihumbi 300 Frw, mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge bubihakana bukavuga ko umuturage ukeneye gucuruziza muri iri soko yishyuzwa ibihumbi 10Frw gusa arimo ibihumbi 5 Frw by’ipatante n’andi ibihumbi 5 Frw y’umusoro wa buri kwezi.

Aba bacuruzi bavuga ko barembejwe n’ibihombo
Ibicuruzwa byabo ngo si ibyo kujya gucururiza aho bishyuzwa 500 000 Frw
Ngo ntibabona amafaranga ibihumbi 500 Frw bya buri kwezi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 2 =

Previous Post

Umuhanzi Tom Close yasogongeje ubwiza bw’u Rwanda umuhanzikazi wanze kurutaramiramo

Next Post

Kirehe: Haravugwa umusoro ushobora guteza kutumvikana mu bacuruza ibicuruzwa biciriritse

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Haravugwa umusoro ushobora guteza kutumvikana mu bacuruza ibicuruzwa biciriritse

Kirehe: Haravugwa umusoro ushobora guteza kutumvikana mu bacuruza ibicuruzwa biciriritse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.