Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hashobora kuza n’ibindi-Rutangarwamaboko ngo indagu zamweretse ko hagati y’u Rwanda na Uganda hakirimo urwijiji

radiotv10by radiotv10
07/02/2022
in MU RWANDA
0
Hashobora kuza n’ibindi-Rutangarwamaboko ngo indagu zamweretse ko hagati y’u Rwanda na Uganda hakirimo urwijiji
Share on FacebookShare on Twitter

Umupfumu Rutangarwamaboko wiyita Imandwa Nkuru y’u Rwanda, avuga ko hari ibyo indagu zamweretse hagati y’u Rwanda na Uganda kuko nubwo umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko mu mubano w’ibi Bihugu byombi hakirimo urwijiji [urunturuntu].

Rutangarwamaboko ukunda kuvuga ko u Rwanda rushinze imizi ku Bazimu n’abakurambere, avuga ko nyuma yo kubona ko u Rwanda rufitanye ibibazo n’Ibihugu by’ibituranyi, Imandwa zamutegetse gutura igitambo cy’umuterekero cyo guzabira Igihugu kugira ngo ibyo bibazo byeyuke.

Mu kiganiro yagiranye na YouRube Channel ya Primo Media Rwanda, asubiramo isengesho yasengeye u Rwanda, Rutangarwamaboko avuga ko icyo gitambo cyapfuye ariko hazamo ikimenyetso.

Ati “Tugize umugisha ubona ko hajemo akantu k’akeyuko hagati y’u Rwanda na Uganda.

Avuga ko icyo gitambo yagitanze mbere y’uko Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufungurwa ndetse na mbere y’uko Guverinoma y’u Rwanda ishyira hanze itangazo ritangaza iby’ifungurwa ry’uyu mupaka.

Ati “Icyo gihe narababwiye nti ‘nubwo bimeze gutya, nubwo dutambye iki gitambo, nubwo dusabye hakaba hagiye kuba akeyuko ariko haracyarimo urwijiji’.”

Avuga ko mu ndagu ze yabonye mu mubano w’u Rwanda na Uganda hakirimo urwijiji [urunturuntu].

Ati “Ni ukuvuga ko ibintu bitakemutse ngo bibaye neza, ahubwo abantu bitege ko hashobora kuza n’ibindi, mbibabwiye nk’Imandwa nkuru.”

Akomeza agira ati “Indagu zagaragaje ko nubwo hari ibyeyutse ariko urwijiji, haracyarimo intambara, haracyarimo induru.”

Avuga kandi ko uru rwijiji rugaragazwa n’ibyatangajwe n’Ubuyobozi bw’u Rwanda ko nubwo Umupaka wa Gatuna ufunguwe ariko bitavuze ko ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi, bikemutse ahubwo ko abantu bakwiye kwitondera kujya muri iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

AMAFOTO: Ibihe bitazibagirana mu Rwanda- Abanyabigwi muri ruhago y’Isi batembereye muri Nyungwe

Next Post

Umusore w’ibigango n’umunyamideli Keza bamaze iminsi bagaragaza ko bimariranyemo ngo urukundo rwabo rwararangiye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore w’ibigango n’umunyamideli Keza bamaze iminsi bagaragaza ko bimariranyemo ngo urukundo rwabo rwararangiye

Umusore w’ibigango n’umunyamideli Keza bamaze iminsi bagaragaza ko bimariranyemo ngo urukundo rwabo rwararangiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.