Umupfumu Rutangarwamaboko wiyita Imandwa Nkuru y’u Rwanda, avuga ko hari ibyo indagu zamweretse hagati y’u Rwanda na Uganda kuko nubwo umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko mu mubano w’ibi Bihugu byombi hakirimo urwijiji [urunturuntu].
Rutangarwamaboko ukunda kuvuga ko u Rwanda rushinze imizi ku Bazimu n’abakurambere, avuga ko nyuma yo kubona ko u Rwanda rufitanye ibibazo n’Ibihugu by’ibituranyi, Imandwa zamutegetse gutura igitambo cy’umuterekero cyo guzabira Igihugu kugira ngo ibyo bibazo byeyuke.
Mu kiganiro yagiranye na YouRube Channel ya Primo Media Rwanda, asubiramo isengesho yasengeye u Rwanda, Rutangarwamaboko avuga ko icyo gitambo cyapfuye ariko hazamo ikimenyetso.
Ati “Tugize umugisha ubona ko hajemo akantu k’akeyuko hagati y’u Rwanda na Uganda.
Avuga ko icyo gitambo yagitanze mbere y’uko Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufungurwa ndetse na mbere y’uko Guverinoma y’u Rwanda ishyira hanze itangazo ritangaza iby’ifungurwa ry’uyu mupaka.
Ati “Icyo gihe narababwiye nti ‘nubwo bimeze gutya, nubwo dutambye iki gitambo, nubwo dusabye hakaba hagiye kuba akeyuko ariko haracyarimo urwijiji’.”
Avuga ko mu ndagu ze yabonye mu mubano w’u Rwanda na Uganda hakirimo urwijiji [urunturuntu].
Ati “Ni ukuvuga ko ibintu bitakemutse ngo bibaye neza, ahubwo abantu bitege ko hashobora kuza n’ibindi, mbibabwiye nk’Imandwa nkuru.”
Akomeza agira ati “Indagu zagaragaje ko nubwo hari ibyeyutse ariko urwijiji, haracyarimo intambara, haracyarimo induru.”
Avuga kandi ko uru rwijiji rugaragazwa n’ibyatangajwe n’Ubuyobozi bw’u Rwanda ko nubwo Umupaka wa Gatuna ufunguwe ariko bitavuze ko ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi, bikemutse ahubwo ko abantu bakwiye kwitondera kujya muri iki Gihugu.
RADIOTV10