• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, June 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hashyizwe hanze inyandiko igaragaza amasezerano ya America na Iran

radiotv10by radiotv10
18/06/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hashyizwe hanze inyandiko igaragaza amasezerano ya America na Iran
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America zashyize hanze inyandiko ikubiyemo amasezerano y’iki Gihugu na Iran yo kurangiza intambara, agizwe n’ingingo 14 zirimo izivuga ko Ibihugu byombi byemeranyijwe kubaha ubusugire bwa buri kimwe no kutivanga mu bibazo by’ikindi.

Iyi nyandiko yagiye hanze kuri uyu wa Kane, agaragaza ibyo buri ruhande rwiyemeje gushyira mu bikorwa bigamije kugera ku masezerano ya nyuma agomba gusinywa mu minsi 60 iri imbere, ndetse no ku bijyanye n’ifungurwa ry’umuhora wa Hormuz no kuba America izakuraho ibihanor Iran.

Muri izi ngingo 14 zikubiye muri aya masezerano, iya mbere ivuga ko “Leta Zunze Ubumwe za America na Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran n’abafatanyakorwa babo mu ntambara iriho ubu, bashyize umukono kuri aya masezerano, batangaza guhagarika ibikorwa bya gisirikare byihuse kandi burundu ku mpande zose, harimo no muri Liban, kandi kuva ubu biyemeje kutazana intambara cyangwa ibikorwa bya gisirikare, no kwirinda guterana iterabwoba cyangwa gukoresha imbaraga hagati yabo, no kwemeza ubusugire bw’ubutaka n’ubusugire bwa Liban. Amasezerano ya nyuma azemeza ihagarikwa ry’intambara burundu ku mpande zose, harimo no muri Liban n’izindi ngingo z’iki gika.”

Nanone kandi mu ngingo ya kabiri ibi Bihugu byombi byiyemeje kubaha ubusugire n’ubudahangarwa bya buri wese, no kwirinda kwivanga mu bibazo by’imbere kuri buri ruhande.

Mu ngingo ya gatatu, ibi Bihugu byanemeranyijwe kugera ku masezerano ya nyuma mu minsi 60 iri imbere, ishobora kongerwa igihe impande zombi zabyumvikanaho.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Leta Zunze Ubumwe za America zizatangira gukuraho ibikorwa bya gisirikare byo mu mazi n’ahandi hose. Nanone kandi impande zombi zizahagarika burundu imipaka yashyizwe mu mazi mu minsi 30. Muri iki gihe, urujya n’uruza rw’amato ruzaba rungana n’umubare w’ingendo zakorwaga mbere y’intambara. Leta Zunze Ubumwe za America ziyemeje kandi gukura ingabo zayo hafi ya Repubulika ya Irani mu minsi 30 nyuma y’amasezerano ya nyuma.

Ingingo ya gatanu, ivuga ko “Nyuma yo gusinya aya masezerano, Repubulika ya Irani izashyiraho gahunda ikoresheje imbaraga zayo zose kugira ngo amato y’ubucuruzi anyure nta nkomyi kandi nta kiguzi mu minsi 60, kuva mu kigobe cya Perse kugera ku Nyanja ya Oman gusa n’ibindi. Urujya n’uruza rw’amato y’ubucuruzi ruzahita rutangira, kandi harebwa ko hakenewe gukuraho inzitizi za gisirikare no gusenya ibisasu bya mine bikozwe Repubulika ya Iran, mu minsi 30. Repubulika ya Iran izakora ibiganiro n’u Busuwisi bwa Oman kugira ngo hamenyekane imiyoborere n’ibikorwa byo mu mazi mu kigobe cya Hormuz.”

Muri aya masezerano kandi Leta Zunze Ubumwe za America ziyemeje n’abafatanyabikorwa bo mu karere gutegura imishinga yumvikanyweho, ifite agaciro nibura ka miliyari 300 z’amadolari yo kubaka no guteza imbere ubukungu bwa Repubulika ya Iran.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − four =

Previous Post

Ikibazo cya Bebe Cool na Miss Jolly kinjiwemo n’Umujenerali gitangira kubonerwa umurongo

Related Posts

Ntihavugwa rumwe ku makuru yatangajwe na FARDC ko yafashe Minembwe-Centre

Ntihavugwa rumwe ku makuru yatangajwe na FARDC ko yafashe Minembwe-Centre

by radiotv10
18/06/2026
0

Nyuma yuko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaje ko cyafashe agace ka Minembwe-Centre, hari amakuru avuga ko...

Perezida Ndayishimiye yise Tshisekedi umuvandimwe we mu butumwa bushimira Ikipe ya Congo

Perezida Ndayishimiye yise Tshisekedi umuvandimwe we mu butumwa bushimira Ikipe ya Congo

by radiotv10
18/06/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera uburyo yitwaye mu Gikombe cy’Isi...

Uko u Rwanda rwakiriye kwisubiraho kwa Congo ikemera kwicarana ku meza y’ibiganiro na M23

Tshisekedi yasabwe kwegura anateguzwa imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
17/06/2026
0

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakajije umurego mu bikorwa byo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga,...

Iran yagaragaje ikitagomba kwirengagizwa mu kurangiza burundu intambara

Iran yagaragaje ikitagomba kwirengagizwa mu kurangiza burundu intambara

by radiotv10
17/06/2026
0

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko amasezerano ayo ari yo yose agamije kurangiza intambara hagati ya Iran...

Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi n’Umunyapolitiki Bobi Wine yafashe indi ntera

Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi na Bobi Wine yongeye gufata intera

by radiotv10
17/06/2026
0

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yongeye guterana amagambo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo General...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hashyizwe hanze inyandiko igaragaza amasezerano ya America na Iran

Ikibazo cya Bebe Cool na Miss Jolly kinjiwemo n’Umujenerali gitangira kubonerwa umurongo

Ntihavugwa rumwe ku makuru yatangajwe na FARDC ko yafashe Minembwe-Centre

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.