Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, akekwaho umugambi wo gushaka kwivugana Umukuru w’Igihugu, ndetse ko mu mabazwa yakorewe uyu Mujenerali atigeze abihakana.
Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko Lieutenant-Général Christian Tshiwewe na bamwe mu bajenerali muri FARDC batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare muri Congo, ndetse havugwa ko bari mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya UPDS rya Perezida Tshisekedi, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025, yatangaje ko uyu wahoze ari Umugaba Mukuru wa FARDC akekwaho umugambi wo gushaka kwivugana Perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati “Umunsi hatabwaga muri yombi uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo Christian Tshiwewe, nabonye abantu bavuga ngo: murabona hatangiye gufungwa abajenerali bo mu muryango umwe. Mwumve neza, none se ubwo Perezida Félix Tshisekedi yazamuraga abajenerali, yabikoraga mu izina ry’imiryango bakomokamo? Ariko imvugo nk’izo zituruka he? Ikigaragara abantu ntabwo babona uburemere bw’iki kibazo, ni gute umuntu yicara akavuga ibintu nk’ibyo nyuma y’ibyo we n’abambari be bagerageje kwica umuntu, umubyeyi w’umuryango, umubyeyi mukuru, w’urwego rwa mbere mu Gihugu?
Augustin Kabuya, yavuze ko mu mabazwa yakorewe General Christian Tshiwewe, imbere y’inzego z’umutekano, atigeze ahakana uyu mugambi akekwaho.
Ati “Ni ukuvuga ko na we ubwe yicaye akiyemeza ko agiye kumwica. Yewe na mbere yo kwica inkoko, wari ukwiye no kubanza ukabitekerezaho, none abantu bose tumuri inyuma, ntibategekereza uko bazivana muri ako kaga? Ese tuzabakomera amashyi?”
Umugaba Mukuru w’Ingabo za DRC, Lieutenant-Général Jules Banza Mwilambwe, mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yagarukaga ku Bajenerali baherutse gutabwa muri yombi, yavuze ko bitagizwemo uruhare n’ubutabera bwa Gisirikare.
RADIOTV10