Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse igisasu cyo mu bwoko bwa grenade, cyahise gitegurwa kikanakurwaho ntawe kigizeho ingaruka.
Iki gisasu cyabonetse hafi y’Urwunge rw’Amashuri (G.S/Groupe Scolaire) rwa Kayanga, mu Mudugudu wa Kigabiro mu Kagari ka Kigabiro muri uriya Murenge wa Rutunga.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya makuru, avuga ko iby’iki gisasu byamenyekanye ubwo abaturage batangaga amakuru bavuga ko hari Grenade ibonetse mu murima wo muri kariya gace.
Yavuze ko cyabanje kubonwa n’abaturage bariho batashya inkwi, ariko ko kitari kiri mu butaka. Ati “Byagaragaraga ko cyarengewe n’ibyatsi ariko ukurikije uko hameze ni icya cyera.”
Ati “Polisi dufatanyije n’izindi nzego twagezeyo koko dusanga ni igisasu, ubwo icyakurikiyeho ni uburyo bwo kugitegura dufatanyije na Engineering Brigade ya gisirikare.”
CIP Gahonzire Wellars avuga ko iki gisasu cyahakuwe neza. Ati “Ntawe cyangije, ntawakomeretse cyangwa se ngo ahaburire ubuzima. Byagenze neza.”
Avuga ko iki gisasu ari kimwe mu byagiye bisigara mu bice binyuranye mu Gihugu kubera amateka y’Igihugu cy’u Rwanda cyanyuze mu bibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’abarimo igisirikare cya Leta ya cyera, cyagendaga kinatega ibisasu mu bice bitandukanye.
Ati “Ni ibisasu biba byaragiye bitakara hirya no hino cyera, ngira ngo nk’uko muzi amateka y’Igihugu cyacu, Igihugu kiba cyarabayemo intambara, kuba rero hari ibisasu biba byaragiye bitakara hirya no hino, ntabwo byaba bitangaje, n’iki rero ni ko byagenze.”
CIP Gahonzire Wellars avuga ko ibi bigaragazwa no kuba kiriya gisasu cyari cyarashaje cyane, bikaba bigaragara ko ari icyo muri ibyo bihe.
Avuga ko bitewe n’ariya mateka u Rwanda rwanyuzemo, bishoboka ko hari ahakiri ibisasu nk’ibi, bityo ko aho bishobora kuboneka, abantu badakwiye gukuka umutima bumva ko bihungabanyije umutekano.
Ati “Ahubwo abaturage tubagira inama yo kugira amakenga mu gihe babonye ikintu batazi cyane cyane kiganisha mu kuba cyaba igisasu, kuko abaturage b’u Rwanda tunashimira ko bagira amakenga iyo babonye ikintu nk’icyo, bakomeze rero ugize icyo abona agire amakenga yo kuba yagikinsha cyangwa yagikoraho, ahubwo ahite ahamagara inzego z’umutekano kugira ngo zigikureho.”
CIP Gahonzire Wellars avuga ko ahenshi haboneka ibisasu mu bice binyuranye by’Igihugu, abaturage baba babigizemo uruhare, akabasaba gukomereza aho.
RADIOTV10








