Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bwategetse ko ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo bihagarara, nyuma yuko bigaragaye ko ubutaka bwagenewe gushyingurwaho busa n’ubwarangiye.
Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, yamenyesheje ubuyobozi bwa Kompanyi RIP Company Ltd, iki cyemezo.
Muri iyi baruwa yandikiwe RIP Company Ltd isanzwe ifite mu nshingano gukurikirana irimbi rya Nyamirambo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, yibukije iyi kompanyi ko yagiriwe inama kenshi ariko ikinangira.
Yagize ati “Nshingive ku bugenzuzi bwakozwe n’itsinda ry’Umurenge aho bagaragaza ko musigaye mushyingura mu mbago z’umuhanda kandi mukaba mwarihanangiriwe kenshi ndetse mukanagirwa inama ariko ntimuzubahirize. Nshingiye kandi ku nama twagiriwe n’itsinda ry’Akarere ka Nyarugenge rifite ubataka mu nshingano aho batugaragarije ko ubutaka bwo gushyinguraho busa n’ubwarangiye iyo ikaba ari yo mpamvu musigaye mushyingura mu mbago z’umahanda…”
Agakomeza agira ati “Mbandikiye mbamenyesha ibi bikunikira: Gubagarika gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo uhereye igihe uboneye iyi baruwa, Gutegura icyapa kigaragaza ko irimbi rifunze kagira ngo ababagana bamenve ayo makuru.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo kandi yasoje aburira ubuyobozi bw’iyi Kompanyi ko niburenga kuri iki cyemezo, buzabihanirwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
Amakuru avuga ko nubwo iri rimbi rya Nyamirambo ryahagaritswe, ariko hatagaragajwe ubundi butaka bwashyingurwamo, busimbura ubu bw’Irimbo rya Nyamirambo.
Muri Mata uyu mwaka ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yagezaga ku Nteko Rusange raporo ku ikurikiranwa ry’ibibazo biri mu gushyira mu bikorwa itegeko rigena imitunganyirizwe n’imikoresherezwe y’amarimbi mu Rwanda, Abadepite bagarutse ku kibazo cy’amarimbi akomeje kuzura, nyamara hashize imyaka 10 hemejwe itegeko ryo gutwika imirambo.
Abadepite bagaragaje ko nubwo iri tegeko ryo gutwika imirambo ryemejwe, ariko Abanyarwanda bakomeje kubitinya, nyamara ryagakwiye kugabanya ubureme bw’iki kibazo cy’amarimbi yuzura.
Icyo gihe Hon. Ruku Rwabyoma yagize ati “Hakwiye kuba hahinze ibigori [yavugaga ahari amarimbi agomba kuzashyingurwamo], habyara umusaruro ngo hazigamiwe aba bantu. Dukwiye kuva muri iyo myumvire ntabwo waba ugiye ngo unahende. Mureke dutinyuke nk’ahandi ntabwo ari iby’abantu bamwe baturutse ahantu runaka, twigira no ku bandi. Imico hari ukuntu yagiye ihura, niba ubonye ibintu byiza dukwiye na byo kubyakira.”
Gusa icyo gihe zimwe mu Ntumwa za Rubanda, zagarutse nanone ku mbogamizi zo kuba nta bikoresho bihari byafasha abantu gukoresha ubu buryo bwo gutwika imirambo y’abapfuye.
RADIOTV10