Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga Irimbi rya Nyamirambo

radiotv10by radiotv10
15/10/2024
in MU RWANDA
0
Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga Irimbi rya Nyamirambo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bwategetse ko ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo bihagarara, nyuma yuko bigaragaye ko ubutaka bwagenewe gushyingurwaho busa n’ubwarangiye.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, yamenyesheje ubuyobozi bwa Kompanyi RIP Company Ltd, iki cyemezo.

Muri iyi baruwa yandikiwe RIP Company Ltd isanzwe ifite mu nshingano gukurikirana irimbi rya Nyamirambo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, yibukije iyi kompanyi ko yagiriwe inama kenshi ariko ikinangira.

Yagize ati “Nshingive ku bugenzuzi bwakozwe n’itsinda ry’Umurenge aho bagaragaza ko musigaye mushyingura mu mbago z’umuhanda kandi mukaba mwarihanangiriwe kenshi ndetse mukanagirwa inama ariko ntimuzubahirize. Nshingiye kandi ku nama twagiriwe n’itsinda ry’Akarere ka Nyarugenge rifite ubataka mu nshingano aho batugaragarije ko ubutaka bwo gushyinguraho busa n’ubwarangiye iyo ikaba ari yo mpamvu musigaye mushyingura mu mbago z’umahanda…”

Agakomeza agira ati “Mbandikiye mbamenyesha ibi bikunikira: Gubagarika gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo uhereye igihe uboneye iyi baruwa, Gutegura icyapa kigaragaza ko irimbi rifunze kagira ngo ababagana bamenve ayo makuru.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo kandi yasoje aburira ubuyobozi bw’iyi Kompanyi ko niburenga kuri iki cyemezo, buzabihanirwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Amakuru avuga ko nubwo iri rimbi rya Nyamirambo ryahagaritswe, ariko hatagaragajwe ubundi butaka bwashyingurwamo, busimbura ubu bw’Irimbo rya Nyamirambo.

Muri Mata uyu mwaka ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yagezaga ku Nteko Rusange raporo ku ikurikiranwa ry’ibibazo biri mu gushyira mu bikorwa itegeko rigena imitunganyirizwe n’imikoresherezwe y’amarimbi mu Rwanda, Abadepite bagarutse ku kibazo cy’amarimbi akomeje kuzura, nyamara hashize imyaka 10 hemejwe itegeko ryo gutwika imirambo.

Abadepite bagaragaje ko nubwo iri tegeko ryo gutwika imirambo ryemejwe, ariko Abanyarwanda bakomeje kubitinya, nyamara ryagakwiye kugabanya ubureme bw’iki kibazo cy’amarimbi yuzura.

Icyo gihe Hon. Ruku Rwabyoma yagize ati “Hakwiye kuba hahinze ibigori [yavugaga ahari amarimbi agomba kuzashyingurwamo], habyara umusaruro ngo hazigamiwe aba bantu. Dukwiye kuva muri iyo myumvire ntabwo waba ugiye ngo unahende. Mureke dutinyuke nk’ahandi ntabwo ari iby’abantu bamwe baturutse ahantu runaka, twigira no ku bandi. Imico hari ukuntu yagiye ihura, niba ubonye ibintu byiza dukwiye na byo kubyakira.”

Gusa icyo gihe zimwe mu Ntumwa za Rubanda, zagarutse nanone ku mbogamizi zo kuba nta bikoresho bihari byafasha abantu gukoresha ubu buryo bwo gutwika imirambo y’abapfuye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − one =

Previous Post

Rusizi: Hashize umwaka n’igice huzuye ivuriro ry’agatangaza ariko ntibazi n’uko imbere hasa

Next Post

Basketball: Umukinnyi uherutse kwigaragaza mu Rwanda yinjiye muri Shampiyona ya mbere ku Isi

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Basketball: Umukinnyi uherutse kwigaragaza mu Rwanda yinjiye muri Shampiyona ya mbere ku Isi

Basketball: Umukinnyi uherutse kwigaragaza mu Rwanda yinjiye muri Shampiyona ya mbere ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.