Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe impamvu abanyamagare n’abamotari bahawe umwihariko muri ‘GerayoAmahoro’

radiotv10by radiotv10
06/09/2023
in MU RWANDA
0
Hasobanuwe impamvu abanyamagare n’abamotari bahawe umwihariko muri ‘GerayoAmahoro’
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ivuga ko umubare munini w’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, zagizwemo uruhare n’abatwara moto n’amagare, akaba ari yo mpamvu ibi byiciro byahawe umwihariko mu bukangurambaga bwo kwirinda impanuka buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rivuga ko hafi 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, zaturutse ku batwara moto n’amagare.

Muri ayo mezi atandatu, hakaba harabaye impanuka 2 322 zabaye bigizwemo uruhare n’ababaga batwaye moto, zikaba zaraguyemo abantu 98, zikomeresta abandi 46.

Ni impanuka zabayeho mu gihe kandi Polisi y’u Rwanda imaze igihe iri mu bukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ bwo gushishikariza abatwara ibinyabiziga n’abandi bose bakoresha umuhanda, kwirinda amakosa yateza impanuka.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023, hatangijwe ubukangurambaga bwihariye, aho Abapolisi bazajya mu bice binyuranye by’Igihugu, batanga ubutumwa bwibutsa abatwara moto n’amagare, kwirinda ibyateza impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze impamvu y’ubu bukangurambaga bwihariye.

Yagzie ati “Bitewe n’umubare munini w’impanuka zo mu muhanda zagiye zigirwamo uruhare n’abatwara moto ndetse n’amagare, byasabye ko habaho ubukangurambaga bwihariye bugamije kwibutsa ibi byiciro by’abakoresha umuhanda, kwirinda amakosa ateza izo mpanuka zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwaremezo.”

Yagaragaje amwe mu makosa akorwa n’abo muri ibi byiciro, nko kugendera ku muvuduka ukabije bigaragara ku batwara moto, ndetse n’abanyamagare bakunze kugenda bafata ku makamyo, ndetse n’abatwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto cyangwa amagare.

Hari kandi kuba abanyamagare batwara mu masaha y’ijoro kandi batabyemerewe, no gutwara banyoye ibisindisha ndetse n’abatajya bubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda, ivuga ko Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa Mbere mu kugira umubare munini w’impanuka mu zabaye hagati ya Mutarama na Kamena, hagakurikiraho Intara y’Amajyepfo.

Ku mwanya wa Gatatu haza Intara y’Amajyaruguru, ikurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba mu gihe Intara y’Iburengerazuba ari yo yagize umubare muto w’impanuka muri icyo gihe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + nine =

Previous Post

Icyatumye Perezida wa America yongera kugaragara yambaye agapfukamunwa cyatangajwe

Next Post

Nigeria: Hatangiye gusuzumwa ikirego gishobora kuzafatwamo icyemezo cy’amateka

Related Posts

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wafatanywe umutwe w’inka yari yabuze nyuma yo kwibwa, yisobanuye avuga...

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

by radiotv10
20/10/2025
0

Mu gihe hari abaturage bavuga ko batarya cyangwa ngo bagaburire abana babo inyama z’imbeba za kizungu zizwi nka sumbirigi, ihindiya...

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

by radiotv10
20/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, batangaje ko mu gikorwa cyabaye mu minsi itanu, mu Rwanda...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
20/10/2025
0

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umuntu ujya mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Kigali akaryamamo mu bikomeje gukoreshwa...

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

by radiotv10
20/10/2025
0

Umunya-Somalia wahoze ayobora Ibitaro bikuru by'Igihugu, washakishwaga n’inzego z’ubutabera za kiriya Gihugu zimukekaho ibyaha birimo gufata ku ngufu no gufata...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Hatangiye gusuzumwa ikirego gishobora kuzafatwamo icyemezo cy’amateka

Nigeria: Hatangiye gusuzumwa ikirego gishobora kuzafatwamo icyemezo cy’amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.