Hasobanuwe impamvu abanyamagare n’abamotari bahawe umwihariko muri ‘GerayoAmahoro’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda ivuga ko umubare munini w’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, zagizwemo uruhare n’abatwara moto n’amagare, akaba ari yo mpamvu ibi byiciro byahawe umwihariko mu bukangurambaga bwo kwirinda impanuka buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rivuga ko hafi 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, zaturutse ku batwara moto n’amagare.

Izindi Nkuru

Muri ayo mezi atandatu, hakaba harabaye impanuka 2 322 zabaye bigizwemo uruhare n’ababaga batwaye moto, zikaba zaraguyemo abantu 98, zikomeresta abandi 46.

Ni impanuka zabayeho mu gihe kandi Polisi y’u Rwanda imaze igihe iri mu bukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ bwo gushishikariza abatwara ibinyabiziga n’abandi bose bakoresha umuhanda, kwirinda amakosa yateza impanuka.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023, hatangijwe ubukangurambaga bwihariye, aho Abapolisi bazajya mu bice binyuranye by’Igihugu, batanga ubutumwa bwibutsa abatwara moto n’amagare, kwirinda ibyateza impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze impamvu y’ubu bukangurambaga bwihariye.

Yagzie ati “Bitewe n’umubare munini w’impanuka zo mu muhanda zagiye zigirwamo uruhare n’abatwara moto ndetse n’amagare, byasabye ko habaho ubukangurambaga bwihariye bugamije kwibutsa ibi byiciro by’abakoresha umuhanda, kwirinda amakosa ateza izo mpanuka zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwaremezo.”

Yagaragaje amwe mu makosa akorwa n’abo muri ibi byiciro, nko kugendera ku muvuduka ukabije bigaragara ku batwara moto, ndetse n’abanyamagare bakunze kugenda bafata ku makamyo, ndetse n’abatwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto cyangwa amagare.

Hari kandi kuba abanyamagare batwara mu masaha y’ijoro kandi batabyemerewe, no gutwara banyoye ibisindisha ndetse n’abatajya bubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda, ivuga ko Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa Mbere mu kugira umubare munini w’impanuka mu zabaye hagati ya Mutarama na Kamena, hagakurikiraho Intara y’Amajyepfo.

Ku mwanya wa Gatatu haza Intara y’Amajyaruguru, ikurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba mu gihe Intara y’Iburengerazuba ari yo yagize umubare muto w’impanuka muri icyo gihe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru