Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Hasobanuwe impamvu Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yabaye ifunzwe

radiotv10by radiotv10
06/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU AGEZWEHO: Hasobanuwe impamvu Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yabaye ifunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Ibiro bya Ambasade muri Mozambique, byafunzwe mu gihe cy’iminsi ibiri, kubera ibikorwa by’imyigaragambyo iteganyijwe i Maputo ishobora kwibasira Abanyarwanda.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024.

Ni nyuma yuko i Maputo muri Mozambique, hamaze iminsi habera imyigaragambyo yadutse nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na na Daniel Chapo wo mu ishyaka risanzwe ku butegetsi muri iki Gihugu.

Iyi myigaragambyo kandi yatumye hazamurwa amakuru y’ibihuha y’abavuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zaba zaragiye i Maputo gutanga ubufasha mu guhosha iyi myigaragambyo, ariko u Rwanda rukaba rwarabinyomoje, ndetse binamaganwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na wo wavuze ko nta basirikare b’u Rwanda bari i Maputo.

Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko kubera imyigaragambyo iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 06 no kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024 ishobora kwibasira Abanyarwanda i Maputo, Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko Ambasade yaba ifunze muri iyi minsi.

Yagize ati “Twagiriye inama Ambasade yacu hariya i Maputo kuba ifunze muri iyi minsi ibiri, ndetse tukaba twanasabye Ambasaderi wacu kuba agiriye Inama Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi ba hariya kudafungura amaduka yabo uyu munsi n’ejo, kuko ngo ejo ni munsi rurangiza ngo wo guhindura ubutegetsi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, avuga kandi ko hari ubutumwa bwagiye bukwirakwizwa n’abanyapolitiki bo muri kiriya Gihugu cya Mozambique, bwibasira Abanyarwanda, ku buryo Abanyarwanda bariya basabwa kwitwararika no gukorana na Ambasade yabo.

Naho kuri ariya makuru yavuzwe ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Maputo, Amb. Nduhungirehe, yagize ati “Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa, cyashyizwe hanze n’abanyapolitiki bo muri Mozambique bashaka gushyira u Rwanda mu bibazo bitarureba.”

Akomeza avuga ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique ku butumire bw’iki Gihugu, kandi ko aho zagiye hazwi ari mu Ntara ya Cabo Delgado guhashya ibyihebe, kandi ko ubutumwa bwazijyanye zibugejeje kure kuko amahoro yari yaribagiranye muri ibi bice, yatangiye kugaruka.

Avuga ko umujyi wa Maputo uri mu bilometeri 1 700 uturutse muri Cabo Delgado, ku buryo ibi byo kuba Ingabo zajyayo, ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Aya makuru kandi uretse kuba yarananyomojwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byanamaganywe na Perezida ucyuye igihe muri Mozambique, Filipe Nyusi ndetse na Minisitiri w’Ingabo muri iki Gihugu.

Minisitiri Nduhungirehe mu kiganiro ya RADIOTV10

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 15 =

Previous Post

Nigeria: Hemejwe urupfu rw’Umugaba w’Ingabo Gen.Taoreed Lagbaja hatangazwa n’icyamuhitanye

Next Post

AMAKURU MASHYA: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu rubanza rwa ‘Fatakumavuta’ havuzwemo amazina y’abazwi mu myidagaduro Nyarwanda

AMAKURU MASHYA: Umunyamakuru 'Fatakumavuta' yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.