Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Ibiro bya Ambasade muri Mozambique, byafunzwe mu gihe cy’iminsi ibiri, kubera ibikorwa by’imyigaragambyo iteganyijwe i Maputo ishobora kwibasira Abanyarwanda.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024.
Ni nyuma yuko i Maputo muri Mozambique, hamaze iminsi habera imyigaragambyo yadutse nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na na Daniel Chapo wo mu ishyaka risanzwe ku butegetsi muri iki Gihugu.
Iyi myigaragambyo kandi yatumye hazamurwa amakuru y’ibihuha y’abavuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zaba zaragiye i Maputo gutanga ubufasha mu guhosha iyi myigaragambyo, ariko u Rwanda rukaba rwarabinyomoje, ndetse binamaganwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na wo wavuze ko nta basirikare b’u Rwanda bari i Maputo.
Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko kubera imyigaragambyo iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 06 no kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024 ishobora kwibasira Abanyarwanda i Maputo, Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko Ambasade yaba ifunze muri iyi minsi.
Yagize ati “Twagiriye inama Ambasade yacu hariya i Maputo kuba ifunze muri iyi minsi ibiri, ndetse tukaba twanasabye Ambasaderi wacu kuba agiriye Inama Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi ba hariya kudafungura amaduka yabo uyu munsi n’ejo, kuko ngo ejo ni munsi rurangiza ngo wo guhindura ubutegetsi.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, avuga kandi ko hari ubutumwa bwagiye bukwirakwizwa n’abanyapolitiki bo muri kiriya Gihugu cya Mozambique, bwibasira Abanyarwanda, ku buryo Abanyarwanda bariya basabwa kwitwararika no gukorana na Ambasade yabo.
Naho kuri ariya makuru yavuzwe ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Maputo, Amb. Nduhungirehe, yagize ati “Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa, cyashyizwe hanze n’abanyapolitiki bo muri Mozambique bashaka gushyira u Rwanda mu bibazo bitarureba.”
Akomeza avuga ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique ku butumire bw’iki Gihugu, kandi ko aho zagiye hazwi ari mu Ntara ya Cabo Delgado guhashya ibyihebe, kandi ko ubutumwa bwazijyanye zibugejeje kure kuko amahoro yari yaribagiranye muri ibi bice, yatangiye kugaruka.
Avuga ko umujyi wa Maputo uri mu bilometeri 1 700 uturutse muri Cabo Delgado, ku buryo ibi byo kuba Ingabo zajyayo, ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Aya makuru kandi uretse kuba yarananyomojwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byanamaganywe na Perezida ucyuye igihe muri Mozambique, Filipe Nyusi ndetse na Minisitiri w’Ingabo muri iki Gihugu.
RADIOTV10