Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hasobanuwe impamvu imirwano ya M23 na FARDC ishobora guhindura isura

radiotv10by radiotv10
13/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko FARDC yivuganye abasivile 20 ikoresheje imbunda rutura
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’indi mitwe irimo FDRL, rukomeje kugaba ibitero mu bice ugenzura, ukavuga ko ibi bikorwa bishobora gutuma urugamba rukomera kurushaho.

Ni nyuma yuko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, haramutse imirwano ikomeye mu bice birimo aka Bweremana, Ndumba na Mutwe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo n’umutwe wa M23, rivuga kuri ubu bushotoranye, aho rishinja ubushotoranyi FARDC n’abo bafatanyije mu rugamba rubahanganishije na M23.

Iri tangazo rivuga ko “Ubuhuzabikorwa bwa AFC bubabajwe bikomeye n’ibitero bikomeye kwibasira abaturage b’abasivile ndetse n’ibirindiro by’abarwanyi bayo, biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rikomeza rigira riti “Ibi bikorwa biraganisha ku kongerera ubukana mu ntambara ikomeye, mu gihe hariho ingamba z’abayobozi bo mu karere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokari ya Congo.”

AFC/M23 ikomeza ivuga ko muri iyi mirwano yabaye kuri uyu wa Kane, uruhande bahanganye rwarashe ibisasu bya rutura mu bice bisanzwe bituwemo n’abaturage benshi, birimo Bweremana, Ndumba, Kashinga, Mutwe, Buyaga, Kauli, Kirumbu ndetse no mu bice bihakikije.

Yanagaragaje kandi imyirondoro y’abantu batanu bahitanywe n’ibi bitero, barimo umugore wiciwe mu gace kitwa Bufaransa, ndetse n’abandi batatu biciwe muri Bihambwe, n’umugabo umwe wiciwe i Kisangani.

Umutwe wa M23 uvuga ko wiyemeje gucungira umutekano abasivile bari mu bice ugenzura, bityo ko witeguye guhangana n’ibitero byose byagabwa mu bice ugenzura.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Niyonzima says:
    1 year ago

    Ukomerezaho kbx Intare za sarabwe, zirimukazi kose.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 10 =

Previous Post

Yannick Mukunzi uherutse kubatizwa yavuze impamvu adaheruka mu kibuga

Next Post

Uwakiniye amakipe akomeye yerecyeje mu Barabu bidateye kabiri asinyiye ikipe yo mu Rwanda

Related Posts

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Inkongi ikomeye yibasiye inyubako zituwemo n’abantu muri Hong Kong, imaze guhitana abagera ku 128, barimo n’umwe uri mu bashinzwe kuzimya...

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

IZIHERUKA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye
AMAHANGA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

28/11/2025
Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwakiniye amakipe akomeye yerecyeje mu Barabu bidateye kabiri asinyiye ikipe yo mu Rwanda

Uwakiniye amakipe akomeye yerecyeje mu Barabu bidateye kabiri asinyiye ikipe yo mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.