Hasobanuwe impamvu Israel igiye gukura abasirikare bayo muri Gaza mu buryo butunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu avuze ko Intamba ihanganishije Igihugu cye na Hamas, igifite igihe kinini, Igisirikare cya Israel cyatangaje ko kigiye gukura abasirikare bacyo muri Gaza, mu rwego rwo kwitegura icyiciro gishya cy’imirwano.

Byatangajwe n’igisirikare cya Israel mu itangazo cyashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mutarama 2024.

Izindi Nkuru

Muri iri tangazo, igisirikare cya Israel cyavuze ko iki cyemezo, cyafashwe kugira ngo iki Gihugu gikusanye imbaraga n’ubushobozi buzakoreshwa mu gihe kiri imbere, kuko ngo iyi ntambara izakomeza no muri uyu mwaka.

Ibyo bitangajwe nyuma y’uko Ministiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, atangaje ko intambara yo guhiga umutwe wa Hamas muri Gaza idateze kurangira, kugeza igihe uyu mutwe uzarimbuka burundu.

Israel yatangiye guhiga bukware, abarwanyi b’umutwe wa Hamas ubarizwa muri Palestina, nyuma y’uko tariki 07 Ukwakira 2023 wagabye ibitero muri Israel byahitanye abantu basaga 1 200, abandi benshi bagafatwa bugwate.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru