Tanzania: Hatahuwe toni z’ibiyobyabwenge biri mu bikomeye byari bihishanywe amayeri adasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe kitageze ku kwezi, mu Mujyi wa Dar es Salaam mu Gihugu cya Tanzania, hatahuwe ibilo 3 182 by’ibiyobyabwenge birimo Heroin, byari bipakiye mu mapaki ya kawa n’icyayi, mu buryo bwo kuyobya uburari.

Ibi biyobyabwenge byatahuwe n’Urwego rushinzwe kurwanya ibyiyobyabwenge muri Tanzania ruzwi nka DCEA (Drug Control and Enforcement Authority).

Izindi Nkuru

Ni mu mukwabu wo guhiga ibiyobyabwenge mu mujyi wa Dar es Salaam wabaye hagati ya tariki 05 na 23 Ukuboza 2023, wasize hatahuwe ibilo 1 001,71 bya Heroin ndetse n’ibilo 2 180.29 by’ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa methamphetamine.

Uretse ibilo 3 182 bya Heroin byafashwe, muri uyu mukwabu hanafashwe abantu barindwi (7) barimo babiri bakomoka ku Mugabane wa Asia.

Aretas Lyimo, Umuyobozi mukuru w’iki Kigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Tanzania, yabwiye itangazamakuru ko ibi biyobyabwenge byafatiwe mu duce dutandukanye twa Dar es Salaam, nka Kigamboni, Ubungo, na Kinondoni.

Yavuze ko ibi biyobyabwenge byafashwe ari byo byinshi byafashwe kuva igikorwa cyo gufata ibiyobyabwenge cyatangira, anavuga ko abafashwe barimo ababicuruzaga muri Tanzania no hanze y’iki Gihugu.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru