Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe impamvu muri Kigali hagaruwe amabwiriza nk’ay’igihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo

radiotv10by radiotv10
21/08/2024
in MU RWANDA
0
Hasobanuwe impamvu muri Kigali hagaruwe amabwiriza nk’ay’igihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije abafite n’abashinzwe inyubako n’ahantu hahurira abantu benshi, ko hagomba kuba hari ubukarabiro rusange, ibintu byashyizwemo ingufu mu bihe by’ingamba zo kwirinda COVID-19, ubu na bwo bikaba bikenewe mu kwirinda indwara y’Ubushita bw’Inkende.

Izi ngamba zibukijwe mu gihe bimwe mu Bihugu binyuranye ku Isi birimo n’u Rwanda, byagezemo indwara y’Ubushita bw’Inkende, aho mu Rwanda yamaze kugaragara ku bantu bane, mu gihe mu Bihugu by’ibituranyi byo byugarijwe, nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze kubura abaturage benshi bazize iyi ndwara.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, rigira riti “Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose bafite cyangwa bashinzwe inyubako zihuriramo abantu benshi, zaba iz’abikorera cyangwa iza Leta, ku masoko, aho abagenzi bategera imodoka, ku nsengero n’ahandi; ko ari ihame kugira ubukarabiro rusange bukora, kandi abazigana bakaba bagomba gukaraba intoki mbere yo kuzinjiramo, kandi igihe cyose.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ni mu rwego rwo kwimakaza isuku ya buri muntu, cyane cyane iy’ibiganza, kuko idufasha kwirinda no kugabanya indwara harimo iy’Ubushita bw’Inkende yugarije isi muri iki

gihe.”

Muri iri tangazo, Umujyi wa Kigali wibukije kandi ko hatangiye gukorwa ubugenzuzi buri gukorerwa muri ibyo bikorwa birebwa n’aya mabwiriza, kugira ngo harebwe niba ari kubahirizwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukagira buti “bityo abatubahiriza ihame ryo gukaraba intoki ku bantu bose babagana, bakazahanwa hakurikijwe amabwiriza y’lnama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yo mu 2021.”

Inzego z’Ubuzima zimaze iminsi kandi zigira inama abaturage kwirinda iyi ndwara y’ubushita yandura byihuse, zirimo n’izi zo gukaraba intoki kenshi ndetse no kwirinda kwegera umuntu wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara igaragazwa n’ibiheri binini.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Kenya: Haravugwa amakuru mashya ku cyari cyatumye urubyiruko rwirara mu mihanda rukigaragambya

Next Post

Harumvikana ibisa nko guterana amagambo hagati y’ababyeyi n’abakobwa babo bashinja ingeso batabifuzaho

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Harumvikana ibisa nko guterana amagambo hagati y’ababyeyi n’abakobwa babo bashinja ingeso batabifuzaho

Harumvikana ibisa nko guterana amagambo hagati y’ababyeyi n’abakobwa babo bashinja ingeso batabifuzaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.