Thursday, September 12, 2024

Hasobanuwe impamvu muri Kigali hagaruwe amabwiriza nk’ay’igihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije abafite n’abashinzwe inyubako n’ahantu hahurira abantu benshi, ko hagomba kuba hari ubukarabiro rusange, ibintu byashyizwemo ingufu mu bihe by’ingamba zo kwirinda COVID-19, ubu na bwo bikaba bikenewe mu kwirinda indwara y’Ubushita bw’Inkende.

Izi ngamba zibukijwe mu gihe bimwe mu Bihugu binyuranye ku Isi birimo n’u Rwanda, byagezemo indwara y’Ubushita bw’Inkende, aho mu Rwanda yamaze kugaragara ku bantu bane, mu gihe mu Bihugu by’ibituranyi byo byugarijwe, nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze kubura abaturage benshi bazize iyi ndwara.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, rigira riti “Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose bafite cyangwa bashinzwe inyubako zihuriramo abantu benshi, zaba iz’abikorera cyangwa iza Leta, ku masoko, aho abagenzi bategera imodoka, ku nsengero n’ahandi; ko ari ihame kugira ubukarabiro rusange bukora, kandi abazigana bakaba bagomba gukaraba intoki mbere yo kuzinjiramo, kandi igihe cyose.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ni mu rwego rwo kwimakaza isuku ya buri muntu, cyane cyane iy’ibiganza, kuko idufasha kwirinda no kugabanya indwara harimo iy’Ubushita bw’Inkende yugarije isi muri iki

gihe.”

Muri iri tangazo, Umujyi wa Kigali wibukije kandi ko hatangiye gukorwa ubugenzuzi buri gukorerwa muri ibyo bikorwa birebwa n’aya mabwiriza, kugira ngo harebwe niba ari kubahirizwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukagira buti “bityo abatubahiriza ihame ryo gukaraba intoki ku bantu bose babagana, bakazahanwa hakurikijwe amabwiriza y’lnama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yo mu 2021.”

Inzego z’Ubuzima zimaze iminsi kandi zigira inama abaturage kwirinda iyi ndwara y’ubushita yandura byihuse, zirimo n’izi zo gukaraba intoki kenshi ndetse no kwirinda kwegera umuntu wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara igaragazwa n’ibiheri binini.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist