Thursday, September 12, 2024

Harumvikana ibisa nko guterana amagambo hagati y’ababyeyi n’abakobwa babo bashinja ingeso batabifuzaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, banegura imyambarire y’urubyiruko rw’abakobwa, bavuga ko bambara impenure, ariko bo bakavuga ko ababyeyi ari bo bateshutse ku nshingano za kibyeyi, ngo kuko iyo myenda banegura baba batanayibaguriye.

Abo babyeyi bo mu Kagari ka Muhira, Umurenge wa Rugerero bavuga ko imyambarira y’abakobwa babo iteye inkeke ndetse ku iri ku isonga mu byongera uburaya muri aka gace k’icyaro.

Mukarubuga Honorata ati “Urabwira umwana wawe w’umukobwa uti ‘iyo jipo sinyishaka’ ati ‘vuga uvuye aho’ ngo bari kurobesha ngo mbese umuhungu atarebye izo ntege yamukunda gute?”

Aba baturage bavuga ko iyi myambarire iza no ku isonga, mu gutera izindi ngeso mbi zikomeje kuzamuka mu rubyiruko, zirimo ubusambanyi.

Undi ati “Urubyiruko rw’abakobwa rwifashe nabi cyane kuko bari kwambara pasura igeze aha ngaha, utumini ku buryo wamubwira ngo unama utore nk’igiceri kiguye akagutera umwaku. Ni byo biri gukurura uburaya cyane.”

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa ruvuga ko ibi byitwa ingeso mbi ari iterambere, ahubwo ko ababyeyi batarasobanukirwa ibigezweho.

Uwitwa Aline avuga kandi ko ikindi ari ukuba ababyeyi barateshutse ku nshingano zabo. Ayi “Hari ukuntu abakobwa bamwe bananirana, ariko nyine n’ababyeyi bamwe barabangama ntabwo baba baramenya aho ibintu bigeze, uriyambarira aka bikini ngo wambaye ubusa! None waba uhagararanye n’umuhungu bakabigaya kandi batakuguriye ibyo bashaka ko wambara.”

Umumyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rugerero, Bizimana Faustin avuga nubwo iki kibazo kitazwi n’ubuyobozi, ariko bugiye gukaza inyigisho zikangurira umuryango imyitwarire myiza.

Ati “Ntituri ahantu hari sivilize cyane, uwabikora yaba ari ingeso yifitiye ku giti cye, naho ubundi ni ugukomeza kuganira mu nama n’ubukangurambaga butandukanye bwo kwirinda ibyo bintu kuko ingaruka ari mbi cyane.”

Ababyeyi kandi bavuga ko iyi myitwarire y’urubyiruko rw’abakobwa iri ku isonga mu bizamura imibare y’abaterwa inda z’imburagihe. Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yo muri 2022, igaragaza ko mu gihugu hose abakobwa ibihumbi 23 batewe inda imburagihe bari munsi y’imyaka 18, naho kuva muri Nyakanga kugera mu kwezi k’Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 mu Rwanda hose nabo batewe inda.

Imyambarire ya bamwe mu bakobwa muri aka gace iranengwa
Ababyeyi bavuga ko ibi bidakwiye

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist