Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hasobanuwe impamvu y’inguzanyo ya mbere nini u Buyapani bwahaye u Rwanda n’icyo izakoreshwa

radiotv10by radiotv10
06/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hasobanuwe impamvu y’inguzanyo ya mbere nini u Buyapani bwahaye u Rwanda n’icyo izakoreshwa
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Buyapani n’iy’u Rwanda, zasinye amasezerano y’inkunga y’inguzanyo ya miliyari 118 Frw yagenewe gufasha uburezi bw’u Rwanda, aho iki Gihugu kivuga ko cyemeye kuyitanga kubera icyuho gikomeye cyasanze mu burezi bw’u Rwanda by’umwihariko hagati y’abakire n’abakene.

Iyi nkunga y’inguzango igomba kunyuzwa mu ngengo y’imari y’u Rwanda, izishyurwa mu myaka 40 iri imbere, ku nyungu ya 0.2%, aho u Rwanda ruzatangira kwishyura nyuma y’imyaka 10. Ni yo nguzanyo ya mbere nini u Buyapani buhaye u Rwanda.

Ambasaderi w’u Buyapandi mu Rwanda, Isao Fukushima yavuze ko bifuza ko iyi nguzanyo ikuraho icyuho kiri mu burezi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Tugomba gukomeza kuzirikana ko mu Rwanda hakiri icyuho gikomeye ku mahirwe yo kwiga, hagati y’abakire n’abakene; ku bantu baba i Kigali no mu byaro.

Bigaragara ko muri 2020, gusibira no guta ishuri byari birenze 20% mu mashuri abanza. Igikomeye ni uko 1/3 cy’abanyeshuri biga mu mashuri abanza batabasha gukomereza mu yisumbuye. Iki kibazo giterwa n’uko batabasha kwiga mu mashuri y’incuke, ndetse no kwiga basimburana biragorana kubera ko badafite abarimu bashoboye. Ibyo bidindiza ireme ry’uburezi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko aya mafaranga azafasha Guverinoma y’u Rwanda guhangana n’ibyo bibazo biri mu burezi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Bimwe mu byo iyi nguzanyo izadufasha, ni ukongera ibyo tugomba gukora kugira ngo abanyeshuri bareke guta amashuri cyane cyane abakiri bato. Byari bikenewe cyane rero, kuko iyo urebye miliyoni ebyiri n’igice z’abanyeshuri bari mu mashuri mato; ukareba abasaga miliyoni n’igice bari mu mahuri yisumbuye, bose barebererwa igice kinini na Leta.

Yakomeje agira ati “Ibikenerwa yaba ibikorwa remezo yaba n’ibindi byose bikenerwa kugira ngo uburezi bugende neza; iyi nguzanyo yari ikenewe kugira ngo ize ibyunganire.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyi Minisiteri akuriye izakurikirana uburyo iyi nguzanyo ikoreshwa kugira ngo izabyazwe umusaruro kandi ikoreshwe icyo yagenewe.

Yagize ati “Ni twe dukurikirana ikoreshwa ry’Ingengo y’Imari mu nzego zose. Aho naho tuzahagira uruhare, n’uburyo amafaranga yinjira kuko azaza mu byiciro, ntabwo azazira rimwe, aza mu byiciro bitatu. Ni natwe dukurikirana ko igihe kigeze ngo ya mafaranga aze, ariko n’igihe cyo kwishyura nikigera nitwe dushinzwe kwishyura uwo mwenda.”

U Buyapani buvuga kandi ko gufata icyemezo cyo gutanga amafaranga angana gutya; bigaragaza ko icyizere kiri mu mikoranire y’iki Gihugu n’u Rwanda, ndetse ko biri mu byo Ibihugu byombi byemeranyijweho mu gufasha kuzamura imibereho y’Abaturarwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri
Ni inkunga izafasha kuzamura uburezi bw’u Rwanda
U Buyapandi buvuga ko bwasanze mu Burezi bw’u Rwanda harimo icyuho

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + thirteen =

Previous Post

Abasirikare b’Abajenerali babiri b’u Burusiya bashyiriweho impapuro zo kubafata

Next Post

Imibare mishya ku mubyibuho ukabije irawugaragaza nk’icyorezo gisaba buri wese kwitekerezaho

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imibare mishya ku mubyibuho ukabije irawugaragaza nk’icyorezo gisaba buri wese kwitekerezaho

Imibare mishya ku mubyibuho ukabije irawugaragaza nk’icyorezo gisaba buri wese kwitekerezaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.