Abasirikare b’Abajenerali babiri b’u Burusiya bashyiriweho impapuro zo kubafata

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC, rwashyiriyeho impapuro zo guta muri yombi abayobozi bo hejuru mu Burusiya, barimo ufite ipeti rya Lieutenant General, kubera ibyaha by’intambara bakekwaho gukora muri Ukraine.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024, n’Inteko y’Abacamanza batatu ba ICC, yari igizwe na Rosario Salvatore Aitala wari uyiyoboye, Tomoko Akane ndetse n’Umucamanza Sergio Gerardo Ugalde Godinez.

Izindi Nkuru

Aba bacamanza bashyiriyeho inyandiko zo guta muri yombi, Sergei Ivanovich Kobylash ndetse na Viktor Kinolayevich Sokolov, bombi bakekwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byabaye kuva tariki 10 Ukwakira 2022 kugeza ku ya 09 Werurwe 2023.

Sergei Ivanovich Kobylash, wavutse tariki 01 Mata 1965, asanzwe afite ipeti rya Lieutenant General mu gisirikare cy’u Burusiya, akaba yari Umugaba Mukuru w’Igisirikare kirwanira mu kirere muri kiriya gihe cyavuzwe cyabayemo ibyaha akekwaho.

Naho Viktor Kinolayevich Sokolov, we yavutse tariki 04 Mata 1962, akaba afite ipeti rya Admiral mu gisirikare kirwanira mu mazi mu Burusiya, na we muri kiriya gihe akaba yari Umugaba Mukuru w’iki gisirikare kizwi nka Black Sea Fleet.

Bombi bakekwaho ibyaha by’intambara mu bitero byagabwe ku basivile muri Ukraine ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, biteganywa mu masezerano ya Rome.

Bimwe mu bikorwa bashinjwa, bishingiye ku bisasu bya misile byarashwe n’igisirikare cy’u Burusiya, byahitanye inzirakarengane z’Abanya-Ukraine benshi, ndetse bikanangiza ibikorwa remezo binyuranye birimo iby’amashanyarazi.

Muri kiriya gihe cyavuzwe, cyakozwemo ibyaha bakurikiranyweho, habaye ibitero bitandukanye by’indege, byangije ingomera nyinshi z’amashanyarazi muri Ukraine.

Sergei Ivanovich Kobylash
Na Viktor Kinolayevich Sokolov

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru