Hasobanuwe impamvu y’inguzanyo ya mbere nini u Buyapani bwahaye u Rwanda n’icyo izakoreshwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Buyapani n’iy’u Rwanda, zasinye amasezerano y’inkunga y’inguzanyo ya miliyari 118 Frw yagenewe gufasha uburezi bw’u Rwanda, aho iki Gihugu kivuga ko cyemeye kuyitanga kubera icyuho gikomeye cyasanze mu burezi bw’u Rwanda by’umwihariko hagati y’abakire n’abakene.

Iyi nkunga y’inguzango igomba kunyuzwa mu ngengo y’imari y’u Rwanda, izishyurwa mu myaka 40 iri imbere, ku nyungu ya 0.2%, aho u Rwanda ruzatangira kwishyura nyuma y’imyaka 10. Ni yo nguzanyo ya mbere nini u Buyapani buhaye u Rwanda.

Izindi Nkuru

Ambasaderi w’u Buyapandi mu Rwanda, Isao Fukushima yavuze ko bifuza ko iyi nguzanyo ikuraho icyuho kiri mu burezi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Tugomba gukomeza kuzirikana ko mu Rwanda hakiri icyuho gikomeye ku mahirwe yo kwiga, hagati y’abakire n’abakene; ku bantu baba i Kigali no mu byaro.

Bigaragara ko muri 2020, gusibira no guta ishuri byari birenze 20% mu mashuri abanza. Igikomeye ni uko 1/3 cy’abanyeshuri biga mu mashuri abanza batabasha gukomereza mu yisumbuye. Iki kibazo giterwa n’uko batabasha kwiga mu mashuri y’incuke, ndetse no kwiga basimburana biragorana kubera ko badafite abarimu bashoboye. Ibyo bidindiza ireme ry’uburezi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko aya mafaranga azafasha Guverinoma y’u Rwanda guhangana n’ibyo bibazo biri mu burezi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Bimwe mu byo iyi nguzanyo izadufasha, ni ukongera ibyo tugomba gukora kugira ngo abanyeshuri bareke guta amashuri cyane cyane abakiri bato. Byari bikenewe cyane rero, kuko iyo urebye miliyoni ebyiri n’igice z’abanyeshuri bari mu mashuri mato; ukareba abasaga miliyoni n’igice bari mu mahuri yisumbuye, bose barebererwa igice kinini na Leta.

Yakomeje agira ati “Ibikenerwa yaba ibikorwa remezo yaba n’ibindi byose bikenerwa kugira ngo uburezi bugende neza; iyi nguzanyo yari ikenewe kugira ngo ize ibyunganire.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyi Minisiteri akuriye izakurikirana uburyo iyi nguzanyo ikoreshwa kugira ngo izabyazwe umusaruro kandi ikoreshwe icyo yagenewe.

Yagize ati “Ni twe dukurikirana ikoreshwa ry’Ingengo y’Imari mu nzego zose. Aho naho tuzahagira uruhare, n’uburyo amafaranga yinjira kuko azaza mu byiciro, ntabwo azazira rimwe, aza mu byiciro bitatu. Ni natwe dukurikirana ko igihe kigeze ngo ya mafaranga aze, ariko n’igihe cyo kwishyura nikigera nitwe dushinzwe kwishyura uwo mwenda.”

U Buyapani buvuga kandi ko gufata icyemezo cyo gutanga amafaranga angana gutya; bigaragaza ko icyizere kiri mu mikoranire y’iki Gihugu n’u Rwanda, ndetse ko biri mu byo Ibihugu byombi byemeranyijweho mu gufasha kuzamura imibereho y’Abaturarwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri
Ni inkunga izafasha kuzamura uburezi bw’u Rwanda
U Buyapandi buvuga ko bwasanze mu Burezi bw’u Rwanda harimo icyuho

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru