Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA POLITIKI

Hasobanuwe uko Rwanda rwabyitwaramo igihe u Bwongereza bwarusaba kubusubiza amafaranga bwaruhaye

radiotv10by radiotv10
11/07/2024
in POLITIKI
0
Hasobanuwe uko Rwanda rwabyitwaramo igihe u Bwongereza bwarusaba kubusubiza amafaranga bwaruhaye
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nubwo nta tegeko risaba iki Gihugu gusubiza u Bwongereza amafaranga bwagihaye mu kwitegura abimukira batakije, ariko igihe iki Gihugu cy’i Burayi cyasaba ko hari amwe mu yo cyasubizwa, u Rwanda rwiteguye kuba babiganiraho.

Byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira, Doris Uwicyeza Picard mu kiganiro yagiranye na BBC.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ishyize hanze itangazo ivuga ko yamenye umugambi w’ihagarikwa ry’amasezerano yagiranye n’iy’u Bwongereza yagombaga gutuma bamwe mu bimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, boherezwa mu Rwanda.

Ni mu gihe Urwego rushinzwe Ubugenzuzi bw’Imari mu Bwongereza, rwagaragaraje ko Guverinoma y’iki Gihugu yahaye u Rwanda miliyoni 270 z’Ama-Pounds, yo kwitegura abimukira bagombaga koherezwa ndetse no kuzabafasha kubasha kubaho.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (BBC), yavuze ko u Rwanda rutazasubiza amafaranga rwahawe n’u Bwongereza, kuko uretse kuba bitari no mu masezerano, iki Gihugu cy’i Burayi kitanabona aho gihera gisaba gusubizwa ayo mafaranga, kuko kitayatanze nk’inguzanyo cyangwa umwenda uzishyurwa.

Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira, Doris Uwicyeza Picard, muri iki kiganiro yagiranye na BBC, yabajijwe n’Umunyamakuru ko “Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko ishyize imbere ku kuba yasubizwa amwe mu mafaranga. Ibyo ni ibintu mushobora kubahiriza?”

Doris Picard yasubije avuga ko “u Rwanda n’u Bwongereza bisanzwe ari abafatanyabikorwa beza. Dusanganywe imikoranire y’ingenzi mu ngeri nshya zinyuranye zigamije inyungu zihuriweho ndetse n’aya ajyanye n’abimukira arimo.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu bushobozi bwo kuba rwakwakira rukanacumbkira abimukira n’abasaba ubuhungiro benshi.

Yavuze ko aya masezerano aramutse atagishyizwe mu bikorwa, “Igihe haba harabayeho gutanga amafaranga menshi kandi bikaba bishobora kuganirwaho, dushobora kubiganiraho, kabone nubwo ntakidusaba kuba twagira amafaranga ayo ari yo yose dusubiza.”

Doris Picard yavuze ko u Rwanda rwakoresheje ubushobozi bwinshi mu bikorwa byo kwitegura abimukira bagomba koherezwa n’u Bwongereza.

Ati “Ubu rero turumva ko impinduka zakozwe na Guverinoma nshya kandi birashoboka ko dushobora kugira politiki zinyuranye zifuzwa gushyirwamo ingufu kurusha izindi, nubwo aya masezerano yari ahuriweho n’Ibihugu byombi, kandi tukaba dushyigikiye ko ubu bushake bw’ibyiza buzakomeza kubaho.”

Yaboneyeho kandi no kugaruka ku byavuzwe ba bamwe ku Rwanda ko rudatekanye, avuga ko ari Igihugu gitekanye; ariko igitangaje ari ukuba mu babivuze harimo Umuryango usanzwe unakorana nacyo mu bijyanye no kwakira abimukira n’impunzi baturuka muri Libya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 17 =

Previous Post

DRCongo: Umuhanzi w’ikirangirire yatumijwe kwisobanure kubyo yavuze ku mirwano ihanganishije FARDC na M23

Next Post

Kagame yagaragarije abaturage impamvu amahitamo y’uzabayobora adakwiye kubagora

Related Posts

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

by radiotv10
20/01/2026
0

Bamwe mu Basenateri muri Sena y'u Rwanda, bagararije Guverinoma y'u Rwanda ko aborozi bakigorwa cyane no kubona ibiryo by'amatungo, kuko...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo
MU RWANDA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kagame yagaragarije abaturage impamvu amahitamo y’uzabayobora adakwiye kubagora

Kagame yagaragarije abaturage impamvu amahitamo y’uzabayobora adakwiye kubagora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.