Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nubwo nta tegeko risaba iki Gihugu gusubiza u Bwongereza amafaranga bwagihaye mu kwitegura abimukira batakije, ariko igihe iki Gihugu cy’i Burayi cyasaba ko hari amwe mu yo cyasubizwa, u Rwanda rwiteguye kuba babiganiraho.
Byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira, Doris Uwicyeza Picard mu kiganiro yagiranye na BBC.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ishyize hanze itangazo ivuga ko yamenye umugambi w’ihagarikwa ry’amasezerano yagiranye n’iy’u Bwongereza yagombaga gutuma bamwe mu bimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, boherezwa mu Rwanda.
Ni mu gihe Urwego rushinzwe Ubugenzuzi bw’Imari mu Bwongereza, rwagaragaraje ko Guverinoma y’iki Gihugu yahaye u Rwanda miliyoni 270 z’Ama-Pounds, yo kwitegura abimukira bagombaga koherezwa ndetse no kuzabafasha kubasha kubaho.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (BBC), yavuze ko u Rwanda rutazasubiza amafaranga rwahawe n’u Bwongereza, kuko uretse kuba bitari no mu masezerano, iki Gihugu cy’i Burayi kitanabona aho gihera gisaba gusubizwa ayo mafaranga, kuko kitayatanze nk’inguzanyo cyangwa umwenda uzishyurwa.
Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira, Doris Uwicyeza Picard, muri iki kiganiro yagiranye na BBC, yabajijwe n’Umunyamakuru ko “Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko ishyize imbere ku kuba yasubizwa amwe mu mafaranga. Ibyo ni ibintu mushobora kubahiriza?”
Doris Picard yasubije avuga ko “u Rwanda n’u Bwongereza bisanzwe ari abafatanyabikorwa beza. Dusanganywe imikoranire y’ingenzi mu ngeri nshya zinyuranye zigamije inyungu zihuriweho ndetse n’aya ajyanye n’abimukira arimo.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu bushobozi bwo kuba rwakwakira rukanacumbkira abimukira n’abasaba ubuhungiro benshi.
Yavuze ko aya masezerano aramutse atagishyizwe mu bikorwa, “Igihe haba harabayeho gutanga amafaranga menshi kandi bikaba bishobora kuganirwaho, dushobora kubiganiraho, kabone nubwo ntakidusaba kuba twagira amafaranga ayo ari yo yose dusubiza.”
Doris Picard yavuze ko u Rwanda rwakoresheje ubushobozi bwinshi mu bikorwa byo kwitegura abimukira bagomba koherezwa n’u Bwongereza.
Ati “Ubu rero turumva ko impinduka zakozwe na Guverinoma nshya kandi birashoboka ko dushobora kugira politiki zinyuranye zifuzwa gushyirwamo ingufu kurusha izindi, nubwo aya masezerano yari ahuriweho n’Ibihugu byombi, kandi tukaba dushyigikiye ko ubu bushake bw’ibyiza buzakomeza kubaho.”
Yaboneyeho kandi no kugaruka ku byavuzwe ba bamwe ku Rwanda ko rudatekanye, avuga ko ari Igihugu gitekanye; ariko igitangaje ari ukuba mu babivuze harimo Umuryango usanzwe unakorana nacyo mu bijyanye no kwakira abimukira n’impunzi baturuka muri Libya.
RADIOTV10