Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe umuti w’ikibazo cy’abakoze Jenoside bafungurwa bakagorwa no kubana n’abo biciye

radiotv10by radiotv10
12/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hasobanuwe umuti w’ikibazo cy’abakoze Jenoside bafungurwa bakagorwa no kubana n’abo biciye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko hari kuvugutwa umuti w’ikibazo cy’abakoze Jenoside bafungurwa, bakagorwa no kwisanga mu muryango nyarwanda.

Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ari na yo mpamvu hari abagiye gufungurwa bayikoze bari barakatiwe gufungwa imyaka 30.

Si bo ba mbere kuko hari abafunguwe mu bihe byatambutse basubira mu miryango, barimo n’abatarihannye byuzuye kuko hari abagera hanze bakongera kuvuga amagambo akomeretsa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byemezwa na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, mu kiganiro bagiranye na RADIOTV10.

Aba baturage bavuga ko izi mvugo zikunze kugaragara ku batari mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge. Umwe ati “abo tubana mu matsinda bafunguwe, ubona barabohotse ndetse turanumvikana, ariko abataba mu matsinda ntakigenda, usanga batisanga mu bandi.”

Undi muturage avuga ko hari abafungurwa barasabye imbabazi bitabaturutse ku mutima, kuko hari abagera ahanze ntibagaragaze ko bahindutse.

Ati “Hari abasabye imbabazi za nyirarubeshwa kuko hari uwo duturanye buri gihe mu kwa 4 arafungwa kubera amagambo mabi asesereza abacitse ku icumu, yari yarakatiwe  imyaka mirongo itatu ariko afungurwa amaze icumi gusa kubera imbabazi za Perezida.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko hari gutekerezwa uburyo batangira gufatanya na Gereza ndetse n’indi miryango itari iya Leta uburyo bajya bahuriza hamwe abari hafi gufungurwa, bagahabwa amasomo y’uko bazitwara bageze mu muryango nyarwanda.

Ati “Ku buryo abafunze benda gutaha wenda mbere y’amezi nk’atatu, twajya tubashyira hamwe tukabigisha uko bazitwara, tukabigisha isanamitima kugira ngo bazabone uko babana n’abandi mu muryango nyarwanda bazaba basanze.”

Muri Gereza zo mu Rwanda, habarwa abantu ibuhumbi 22 bafungiye gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo abakatiwe gufungwa burundu n’abakatiwe igihano kirangira biganjemo abakatiwe imyaka 25 n’abandi bakatiwe gufungwa imyaka 30 barimo abitegura gusohoka muri Gereza.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Ukuri kuzuye k’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda asubiza ikinyamakuru cyatonetse Abanyarwanda

Next Post

Umuhanzi ukomeye muri Afurika yagaragaje urukundo ruhanitse afitiye Perezida Kagame

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ukomeye muri Afurika yagaragaje urukundo ruhanitse afitiye Perezida Kagame

Umuhanzi ukomeye muri Afurika yagaragaje urukundo ruhanitse afitiye Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.