Umugabo witwa Larry Sinclair, yavuze ko yaryamanye mu buryo bw’abahuje ibitsina [abatinganyi] na Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America.
Uyu mugabo avuga ko icyo gikorwa cyo kuryamana na Obama cyabaye inshuro ebyiri mu 1999 ndetse ko banasangiraga ikiyobyabwenge cya cocaine, kandi ko nta kibazo yabonaga afite ku bijyanye no kuryamana kw’abahuje ibitsina.
Ni amakuru yagiye hanze ubwo umunyamakuru wa Fox News witwa Tucker Carlson yashyize ku mbuga nkoranyambaga agace k’ikiganiro yagiranye na Larry Sinclair avugamo iby’aya makuru akomeje kugarukwaho cyane.
Uyu munyamakuru, yavuze ko aya mashusho ari interamatsiko y’icyo kiganiro kirambuye yagombaga gutangaza kuri uyu wa Gatatu.
Ni amashusho yahise arebwa n’abasaga miliyoni enye mu gihe cy’isaha imwe, ubwo yari amaze kuyashyira ku rubuga rwa X [Twitter].
Gusa Kubera icyizere kinshi Barack Obama yubatse mu bantu dore ko ari umwe mu Baperezida bakunzwe na benshi ku Isi, biri gutuma benshi bakemanga ibi bimuvugwaho, bavuga ko atari ukuri.
Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10
Akunzwe nabenshi gute kd icyo muri Africa tumuziho arumuhemu wumwicanyi wishe Kaddafi kwishyari ryiterambere ry’africa yarazanye.