Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hasohotse andi makuru ku rusengero byavuzwe ko rwashyizwe ku isoko n’ikibyihishe inyuma

radiotv10by radiotv10
31/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Hasohotse andi makuru ku rusengero byavuzwe ko rwashyizwe ku isoko n’ikibyihishe inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bukuru bw’Itorero Ebenezer Rwanda, bwagize icyo buvuga ku makuru y’urusengero rwaryo rw’i Kagugu byavuzwe ko rwashyizwe ku isoko, buvuga ko uru rusengero rutari kugurishwa ahubwo ko byakozwe na bamwe mu barwanya umurimo w’iri torero.

Muri iki cyumweru, inkuru y’uru rusengero rwashyizwe ku Isoko, iri mu zagarutsweho cyane, aho bamwe bibazaga uburyo n’inzu z’Imana na zo zigeze aho gutezwa zigashakirwa abaguzi nkuko hari hasohotse itangazo rireshya abifuza kurugura.

Igurishwa ry’uru rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ryari ryanemejwe n’umwe wavugaga ko ari mu buyobozi bw’iri torero.

Yari yatangaje ko impamvu uru rusengero rwashyizwe ku isoko, atari ubukene bwateye iri torero cyangwa ngo ribe riri mu madeni, ahubwo ko hifuzwa amafaranga yo kubaka urusengero rwo cyicaro gikuru cy’iri torero ku Kacyiru, rugizwe n’inzu igeretse.

Ubuyobozi bukuru w’iri torero Ebenezer Rwanda, bwahakanye igurishwa ry’uru rusengero, nkuko bikubiye mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizweho umukono n’umuyobozi waryo, Rev. Nkundabandi Jean Damascene.

Iri tangazo dufitiye kopi nka RADIOTV10, risaba ko Itangazamakuru ryatangaza ukuri kuri ibi byari byatangajwe ko hari urusengero rw’iri torero rugurishwa ngo kuko byakozwe n’abatifuriza ineza ubuvugabutumwa bwaryo.

Rikomeza rivuga ko ibi “byaba byarakozwe na bamwe mu barwanya umurimo w’Imana kuri Ebenezer Rwanda Giheka ku bw’inyungu zabo bwite.”

Rikongera rigaragaza icyitonderwa ngo “Nta hantu na hamwe Ebenezer Rwanda ifite urusengero igurisha.”

Iri tangazo risoza rigira riti “Turasaba abakristo bahungabanyijwe n’ibyo bihuha, kugira ihumure bagakomeza gukora umurimo w’Imana nkuko bisanzwe.”

Urusengero byari byavuzwe ko rwashyizwe ku isoko

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jp says:
    3 years ago

    Ndumiwe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 6 =

Previous Post

General ukomeje gushyikirana na M23 yaganiriye na Tshisekedi

Next Post

Byamenyekanye ko agace ko mu Rwanda kaza mu twa mbere ku Isi twibasirwa n’Inkuba

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Byamenyekanye ko agace ko mu Rwanda kaza mu twa mbere ku Isi twibasirwa n’Inkuba

Byamenyekanye ko agace ko mu Rwanda kaza mu twa mbere ku Isi twibasirwa n’Inkuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.