Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose mu Rwanda, kubera ibinyabiziga bikorera ingendo muri uyu Mujyi, hanavugwa ibice nyirizina bivamo iyi myuka myinshi, birimo Nyabugogo.
Ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri Peteroli biri mu biza ku isonga ku kuzamura ibyuka bihumanya ikirere, mu gihe u Rwanda ruri kuganya ibi byuka ku kigero cya 70%, hakaba hari n’intego ko mu mwaka wa 2025 nta myuka yangiza ikirere izaba irangwa mu Rwanda.
Umunyeshuri mu cyiciro gihanitse PhD mu bijyanye n’imyuka ihumya ikirere, Jean Remy Kubwimana agaragaza ko mu murwa mukuru w’u Rwanda i Kigali haturuka imyuka myinshi ihumanya ikirere itewe n’ibinyabiziga.
Ati “Urebye uburyo ihumana ry’imyuka rimeze mu Rwanda, Twasanze icyerekezo ari impande y’umuhanda ni yo yari ifite ihumana ry’imyuka riri hejuru ugereranyije n’ibice by’icyaro kuko bikururwa n’imyotsi y’ibinyabiziga.”
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye arahamagarira abaturage kubungabunga ibidukikije kugira ngo bagire uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Aragira ati “Gahunda ihari ni ukuzana imodoka zikoresha amashanyarazi tugabanya izikoresha essance na Mazutu. Hano hari ikoranabuhanga ritwereka ibishoka kuko riri gufasha mu kuganya ibyuka bihumanya ikirere hano mu Rwanda, hari no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko kugira ngo bakoreshe iryo koranabuhanga turwanya imyuka ihumanya ikirere.”
Kugeza ubu ibice byo mu Mujyi wa Kigali bitungwa agatoki kuba biturukamo imyuka myinshi ihumanya ikirere, harimo Nyabugogo, ku Kinamba, mu gihe ibindi birimo za Rutunga, Mageragere biri hasi.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV 10