Ikigo Nyafurika gishinzwe gukurikirana no gukumira indwara, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, batangaje gahunda ihuriweho izatwara miliyoni 600 USD mu guhagarika ikwirakwira ry’indwara y’Ubushita yakajije umurego mu Bihugu 14.
Byatangajwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho ibi Bigo byombi bivuga ko iki iyi ngengo y’imari izatangira gukoreshwa muri uku kwezi kwa Nzeri 2024 kugeza muri Gashyantare umwaka utaha wa 2025.
Umuyobozi Mukuru wa OMS/WHO muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti; yavuze ko iyi gahunda ari intambwe ishimishije mu ngamba zo gufasha Ibihugu guhangana n’iyi ndwara iteye inkeke.
Yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa binyuranye birimo kongera imbaraga muri gahunda zo kwirinda, ndetse no kwagura ibikorwa byose byatuma ikwirakwira ry’iyi ndwara rihagarara.
Yagize ati “Dushyize hamwe dushobora kugera ku ntego, mu mbaraga duhuriyeho twazagera kure, kugira ngo dufashe umuryango mugari wacu ndetse n’abantu kubarinda gukomeza kuzahazwa n’iyi Virusi.”
Nanone kandi muri iyi gahunda, hazashyirwaho uburyo bwo gukurikirana ikwirakwira ry’iyi ndwara, ndetse no kongerera imbaraga za Laboratwari kugira ngo zikore ibizamini n’ubushakashatsi byagira umusaruro mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Yaboneyeho kandi gusaba abantu kuzirikana ingaruka z’iyi ndwara ndetse no kuba Imiryango yazana udushya twatanga umusanzu mu guhangana n’iyi ndwara.
Muri iyi ngengo y’imari ya Miliyoni 600 USD, 55% byayo azafasha mu guhashya iyi ndwara mu Bihugu 14 byugarijwe, ndetse no mu bindi 15 bizafashwa gushyira ingamba zo gukumira. Naho 45% byayo azakoreshwa mu bikorwa bya tekiniki.
RADIOTV10