Minisiteri y’Uburezi yatangaje amabwiriza mashya yo kwirinda Virus ya Marburg mu bigo by’amashuri, arimo gusubukura ibikorwa byo gusura abanyeshuri biga bacumbikiwe byari biherutse gusubikwa.
Amabwiriza mashya yashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, yavuze ko ashingiye ku makuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Aya mabwiriza avuga ko “Gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri birasubukuwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n’ibigo by’amashuri bigamo.”
Nanone kandi imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe, byemerewe gusubukura, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda virusi ya Marburg.
Minisiteri y’Uburezi yavuze kandi ko “Uretse igihe byaba bisabwe na Minisiteri y’Ubuzima, ibigo by’amashuri ntibyemerewe gufata icyemezo cyihariye cyo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga.”
Minisiteri y’Uburezi yanasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abanyeshuri gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda virus ya Marburg, by’umwihariko himakazwa umuco w’isuku wo gukaraba intoki kenshi kandi neza.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kandi gukomeza kugenzura igihe haba hari umunyeshuri ufite ibimenyetso by’uburwayi wa Marburg bakihutira guhamagara nimeri yashyizweho (114) kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.
RADIOTV10