Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe amabwiriza mashya yo kwirinda Marburg mu bigo by’amashuri

radiotv10by radiotv10
25/10/2024
in MU RWANDA
0
Amakuru agezweho: Hatangajwe amabwiriza mashya yo kwirinda Marburg mu bigo by’amashuri
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amabwiriza mashya yo kwirinda Virus ya Marburg mu bigo by’amashuri, arimo gusubukura ibikorwa byo gusura abanyeshuri biga bacumbikiwe byari biherutse gusubikwa.

Amabwiriza mashya yashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, yavuze ko ashingiye ku makuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Aya mabwiriza avuga ko “Gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri birasubukuwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n’ibigo by’amashuri bigamo.”

Nanone kandi imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe, byemerewe gusubukura, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda virusi ya Marburg.

Minisiteri y’Uburezi yavuze kandi ko “Uretse igihe byaba bisabwe na Minisiteri y’Ubuzima, ibigo by’amashuri ntibyemerewe gufata icyemezo cyihariye cyo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga.”

Minisiteri y’Uburezi yanasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abanyeshuri gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda virus ya Marburg, by’umwihariko himakazwa umuco w’isuku wo gukaraba intoki kenshi kandi neza.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kandi gukomeza kugenzura igihe haba hari umunyeshuri ufite ibimenyetso by’uburwayi wa Marburg bakihutira guhamagara nimeri yashyizweho (114) kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 12 =

Previous Post

Perezida Kagame yahawe igihembo gikomeye ku Mugabane wa Afurika

Next Post

Icyifuzo Tshisekedi aherutse gutangaza cyatangiye kugerwa amajanja

Related Posts

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

IZIHERUKA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi arifuza impinduka ku Itegeko Nshinga rya Congo

Icyifuzo Tshisekedi aherutse gutangaza cyatangiye kugerwa amajanja

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.