Hatangajwe amakuru arambuye ku musirikare wa Congo warashwe na RDF n’icyakurikiyeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeje ko umusirikare umwe wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yishwe arasiwe ku butaka bw’u Rwanda ubwo yinjiraga arasa ku basirikare ba RDF, ndetse bunavuga icyakurikiyeho.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023 ubwo uyu musirikare wa FARDC yinjiraga arasa ku basirikare ba RDF bari ku mipaka ihuza u Rwanda na DRC ya Grande Barrière na Petite Barrière.

Izindi Nkuru

RDF ivuga ko byabaye ahagana saa kumi n’imwe n’iminota mirongo itatu n’itanu (17:35’) kuri iyi mipaka yombi iri mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rigira riti Abasirikare ba RDF bahise na bo bamurasa bica umusirikare wa FARDC wari ku butaka bwu Rwanda.

Iri tangazo rikomeza rigagaragaza icyahise gikurikiraho nyuma yuko uyu musirikare wa FARDC avogereye ubutaka bw’u Rwanda akaza anarasa abasirikare b’u Rwanda.

Riti “Abandi basirikare ba FARDC bahise batangira kurasa ku birindiro bya RDF, bituma habago gukozanyaho by’igihe gito. Ubu hari ituze.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko ubu bushotoranyi ari ubundi buje bwiyongera ku bundi bwinshi bw’abasirikare ba DRC bagiye bavogera ubutaka bw’u Rwanda.

RDF itangaza ko yahise imenyesha itsinda rya gisirikare rihuriweho mu karere rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere EJVM (Extended Joint Verification Mechanism).

Mu gihe kitarenze umwaka, ubushotoranyi nk’ubu bw’abasirikare ba Congo bavogera u Rwanda bakinjira barasa, bubaye inshuro zirenze eshatu kuko.

Mu gitondo cyo ku ya 17 Kamena umwaka ushize wa 2022 hari undi musirikare wa FARDC winjiriye kuri Petite Barrière arasa abaturage bambukaga ndetse n’abashinzwe umutekano, na we agahita araswa akahasiga ubuzima.

Tariki 04 Kanama 2022, na bwo hari umusirikare wa FARDC warasiwe mu Mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, ubwo yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuzibaka, akaza gushiduka yarenze umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gicukuru cyo ku ya 19 Ugushyingo 2022, ahagana saa saba z’ijoro, na bwo hari undi musirikare wa FARDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda, na bwo ubwo yinjiriraga kuri Petite Barrière arasa abasirikare b’u Rwanda, na bo bahita bamurasa ahasiga ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru