Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe amakuru mashya ku buzima bwa Museveni uri mu kato

radiotv10by radiotv10
13/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe amakuru mashya ku buzima bwa Museveni uri mu kato
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wihariye wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu cya Uganda, ari kumererwa neza, ndetse ko azava mu kato vuba bidatinze.

Omona yabitangaje mu itangazo yashyize hanze, agaruka ku buzima bwa Museveni buri kugenda bumera neza nyuma yo gusangwamo ubwandu bwa Covid-19.

Yagize ati “Ndabamenyesha ko Perezida ameze neza, kandi na we ubwe azabibamenyesha. Yagiye abibabwira mu butumwa bwa tweet, ariko ameze neza ndanizera ko mu minsi micye azasohoka mu kato.”

Omona yashimiye Abanya-Uganda bakomeje kuba hafi Umukuru w’Igihugu cyabo mu masengesho yo kumusabira, ndetse no kuba hafi umuryango we.

Ati “Mu izina rya Perezida ndetse n’umuryango, twarabyishimiye, twanejejwe n’uburyo bwifuriza ubuzima bwiza Perezida. Turabashimira ku bw’umutima w’urukundo, mwagaragaje ubugwaneza bw’Abanyafurika, ubumwe, kandi turabizirikana.”

Perezida Museveni yagiye mu kato mu cyumweru gishize nyuma yo gusuzumwa bakamusangamo ubwandu bwa Covid-19.

Museveni na we mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, yavuze ko ari umunsi wa gatanu ari mu kato, ariko ko mu ijoro ryari ryabanjirije uwo munsi yandikiyeho ubwo butumwa, yari yasinziriye neza ndetse n’umutwe utakimurya yewe n’ibicurane yumvaga byagiye

Mu butumwa bwa Museveni wavugaga ko ibipimo bikigaragaza ko akirwaye Covid-19. Ati “Ni ukuzategereza indi minsi bakongera bagafata ibipimo. Ndacyari mu kato i Nakasero.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Umugore wasezeranye n’igipupe ugishinja kumuca inyuma yagikoreye ibidasanzwe

Next Post

Hagaragajwe igishobora gukorwa ku cyemezo ku bya Kabuga cyababaje benshi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe igishobora gukorwa ku cyemezo ku bya Kabuga cyababaje benshi

Hagaragajwe igishobora gukorwa ku cyemezo ku bya Kabuga cyababaje benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.