Umunyamabanga wihariye wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu cya Uganda, ari kumererwa neza, ndetse ko azava mu kato vuba bidatinze.
Omona yabitangaje mu itangazo yashyize hanze, agaruka ku buzima bwa Museveni buri kugenda bumera neza nyuma yo gusangwamo ubwandu bwa Covid-19.
Yagize ati “Ndabamenyesha ko Perezida ameze neza, kandi na we ubwe azabibamenyesha. Yagiye abibabwira mu butumwa bwa tweet, ariko ameze neza ndanizera ko mu minsi micye azasohoka mu kato.”
Omona yashimiye Abanya-Uganda bakomeje kuba hafi Umukuru w’Igihugu cyabo mu masengesho yo kumusabira, ndetse no kuba hafi umuryango we.
Ati “Mu izina rya Perezida ndetse n’umuryango, twarabyishimiye, twanejejwe n’uburyo bwifuriza ubuzima bwiza Perezida. Turabashimira ku bw’umutima w’urukundo, mwagaragaje ubugwaneza bw’Abanyafurika, ubumwe, kandi turabizirikana.”
Perezida Museveni yagiye mu kato mu cyumweru gishize nyuma yo gusuzumwa bakamusangamo ubwandu bwa Covid-19.
Museveni na we mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, yavuze ko ari umunsi wa gatanu ari mu kato, ariko ko mu ijoro ryari ryabanjirije uwo munsi yandikiyeho ubwo butumwa, yari yasinziriye neza ndetse n’umutwe utakimurya yewe n’ibicurane yumvaga byagiye
Mu butumwa bwa Museveni wavugaga ko ibipimo bikigaragaza ko akirwaye Covid-19. Ati “Ni ukuzategereza indi minsi bakongera bagafata ibipimo. Ndacyari mu kato i Nakasero.”
RADIOTV10