Hatangajwe amakuru meza kuri Shampiyona y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru yasubukuwe, hatangajwe amakuru meza ko igiye kwagura imbibi z’abayireba, kuko imwe mu mikino yayo igiye kujya itambuka ku rubuga rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, ko imwe mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igiye kujya yerekanwa ku rubuga rwa fifaplus.com rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ndetse no kuri ‘application’ yarwo nta kiguzi bisabye.

Izindi Nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko ibi bitangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’iki cyumweru aho Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa 26.

Ushaka kureba imikino anyura ku rubuga rwa http://fifaplus.com cyangwa agakoresha ‘application’ yarwo [FIFA+] ku bakoresha telefoni za iOS na android.

Imikino yahereweho ni uhuza Gorilla FC na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023, saa Sita n’Igice ndetse n’uza kuwukurikira guhera saa Cyenda hagati ya APR FC na Gasogi United.

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Mata, hazerekanwa umukino umwe uzahuza Bugesera FC na Rayon Sports guhera saa Cyenda.

Antha MUCYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru