Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umwaka w’amakorosi n’ibinogo mu masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza agamije ineza

radiotv10by radiotv10
15/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Umwaka w’amakorosi n’ibinogo mu masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza agamije ineza
Share on FacebookShare on Twitter

Umwaka uruzuye u Rwanda n’u Bwongereza bashyize umukono ku masezerano agamije kurengera ubuzima bw’abimukira, ariko yagiye azamo ibibazo byatumye ataratangira gushyirwa mu bikorwa, ubu impande zombi zikaba zigitegereje umwanzuro w’amategeko.

Tariki 14 Mata 2022, nibwo Priti Patel wari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent, bashyize umukono ku masezerano yo kwakira impunzi zagomba kuva mu Bwongereza bivugwa ko zinjirayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku ruhande rw’u Bwongereza Priti Patel; yavuze ko aya masezerano bayafashe nk’ipaji nshya mu kurinda umutekano wabo.

Icyo gihe yagize ati “Tubaye Ibihugu bya mbere ku Isi bishyize umukono ku masezerano nk’aya. Iki ni igikorwa tugomba gukora kubera impamvu nyinshi. Turabona ibihumbi byinshi by’abaturage baza mu Gihugu cyacu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakoresheje uburyo bubi. Ibyo ni byo tugomba guhagarika.”

Icyakora ku Rwanda Dr Vincent Biruta we yavuze impamvu u Rwanda rwemeye kwakira abantu bafatwa nk’umuzigo ku Gihugu nk’ubwongereza.

We yagize ati “Abanyarwanda benshi bazi igisobanuro cyo kwitwa impunzi. Ibyo byatwigishije uko twitwara ku kibazo cy’impunzi n’abimukira. U Rwanda kandi rusanzwe rucumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 130 bavuye mu Bihugu bitandukanye birimo DRC, Burundi, Afganstan, na Libiya.”

Imiterere y’aya amasezerano yateganyaga ko abo baturage bava mu Bwongereza icyo Gihugu cyagombaga kubatangaho miliyoni 120 z’ama-Pounds, azabafasha kubaka imibereho y’ubuzima busanzwe mu Rwanda. ndetse hagira uwifuza gukomereza urugendo ahandi akabisaba binyuze mu nzira zemewe.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo aganira na KkyNews, yagize ati “Tuzarinda ubuzima bw’impunzi mu gihe zizaba zishaka ahandi zijya. Ndetse no mu gihe bazaba bakibikurikirana bitarakunda, bazakomeza kwibera hano mu buryo bwemewe n’amategeko. Icyo gihe bazahabwa amahirwe mu bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho yabo nk’uko bimeze ku Banyarwanda.”

Icyakora priti Patel yayashyizeho umukono aniyumvamo ko bishobora kuzamo ibibazo, aho yari yagize ati “Nubwo dushyize umukono kuri iyi mikoranire, turabizi ko hashobora kubamo imbogamizi, ariko ntidushobora guhagarika aya masezerano. Kuko abanyabyaha batwara abantu muri ubwo buryo barushaho, bigatuma habaho impfu nyinshi. Ni yo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose ngo dutabare ubuzima bw’aba bantu.”

Muri Mata umwaka ushize ubwo hasinywaga aya masezerano

 

Ibibazo byabaye byinshi

Aba mbere bagombaga kurizwa indege iberecyeza i Kigali ku mugoroba w’itariki 14/6/2022, ariko siko byagenze kuko urugendo rw’iyo ndege yari yanakodeshejwe ibihumbi 500 by’ama-Pounds rwahagaritswe igitaraganya ubwo yitegura gufata ikirere.

Ibyo byatewe n’ibirego by’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu. Byarangiye Boris Johnson na Priti Patel beguye badashyize mu bikorwa aya masezerano.

Johnson yasimbuwe na Liz Trus, na we utaratinze kuri uyu mwanya kuko mu minsi 45 yamaze muri iyo ntebe yasize aya masezerano uko yari ameze.

Minisitiri w’Intebe uriho uyu munsi Rishi Sunak we yagaraje ko iyi ngingo iri mu byo agomba gushyiramo imbaraga. Yanabiganiriyeho na Perezida Kagame mu kiganiro baherutse kugirana kuri telefone.

Nyuma y’iminsi mike, Suella Braverman ufite inshingano zo gukomereza aho Priti Patel yabisize; mu kwezi kwa 3/2023 na we yageze mu Rwanda.

 

Icyizere kiracyari cyose

Suella Braverman wageze mu Rwanda akanasura ibikorwa remezo byateguriwe kuzakira abimukira bazava mu Bwongereza, yanyuze n’uko byifashe.

Yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu Bihugu bifite ubukungu buri kuzamuka cyane. Ndetse ni kimwe mu Bihugu bitekanye, iki Gihugu kandi gifite umuhigo mu kwakira no gufasha impunzi kwibeshaho.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda runafite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi byinshi. Ubufasha bwacu buzatuma bagira ubushobozi bwo kwakira abandi mu gihe cyose bazazira.”

Icyakora ubwo yari agiye gusobanura imyiteguro yasanze mu Rwanda; yakiriwe n’Abadepite batabyumva kimwe, aho bamwe batatinye kumubwira ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kwakira abo bimukira n’impunzi bose.

Hari umwe mu Ntumwa za rubanda mu Bwongereza wagize ati “Aya masezerano ntabwo afasha abimukira, ahubwo arabakumira. Minisitiri avuga ko mu Rwanda bazabaho neza. Ariko iyo bageze hano abafata nk’ikibazo.”

Gusa Suella Braverman we yashimangiye ko ntakizabuza ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa kuko agamije ikintu cyiza cyari gikwiye gushyigikirwa na buri wese.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Hari Igihugu cyashyizeho igihembo cya Miliyoni 10Frw ku mubyeyi uzajya abyara

Next Post

Hatangajwe amakuru meza kuri Shampiyona y’u Rwanda

Related Posts

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe amakuru meza kuri Shampiyona y’u Rwanda

Hatangajwe amakuru meza kuri Shampiyona y'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.