Ibitaro byari biri kuvura umunyamakuru wa kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda watezwe n’abantu bataramenyekana bakamukomeretsa bikabije, byamwohereje mu bindi bitaro kugira ngo abagwe mu mutwe kuko hari igufwa ryangiritse.
Uyu munyamakuru witwa Gumisiriza John usanzwe akorera Radiyo na Televiziyo Flash mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, yatezwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku ya 28 Gashyantare 2023, bamukubita ikintu mu mutwe, baramukomeretsa.
Ubuyobozi bwa Flash Radio&TV bwari bwatangaje ko uyu munyamakuru w’iki gitangazamakuru arwariye mu bitaro bya Nyagatare.
Ubu buyobozi bwari bwavuze ko uyu munyamakuru yakomeretse cyane ku buryo ashobora koherezwa kuvurirwa ahandi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023 bwatangaje ko agiye kuvurirwa mu bindi bitaro.
Mu butumwa bwashyize kuri Twitter y’iki gitangazamakuru, bugira buti “nyuma yo guhohoterwa n’abataramenyekana bakamukomeretsa mu mutwe, ibitaro bya Nyagatare byamwohereje i Kanombe; ubu agiye kubagwa mu mutwe kuko abaganga bagaragaje ko abamukubise hari igufwa bangije.”
Umuyobozi w’Abanyamakuru b’iki gitangazamakuru cya Flash TV&Radio bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Kwigira Issa wari wavuze iby’iri sagararirwa ryakorewe Umunyamakuru mugenzi we, yatangaje ko uyu munyamakuru yategewe mu nzira ubwo yari avuye mu kazi nka saa yine z’ijoro.
Yari yagize ati “Yarangije ikiganiro arataha nkuko bisanzwe ariko twaje kumva badutabaje ko yakubiswe bikomeye.”
Abatuye mu gace kategewemo uyu munyamakuru, bavuga ko hasanzwe hakorerwa ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi bw’abantu batega abahisi n’abagenzi bakabambura ibyabo bakanabakomeretsa.
RADIOTV10