Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AGEZWEHO: Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ryihuse ku bibombe byarasiwe aho M23 yakoreraga inama n’abaturage

radiotv10by radiotv10
27/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yongeye kugaragarizwa urugwiro rudasanzwe n’abaturage

Abayobozi ba AFC/M23 bakiranywe ubwuzu n'abaturage

Share on FacebookShare on Twitter

UPDATE: AFC/M23 yatangaje ko iperereza ryihuse ryakozwe ku bibombe byarashwe mu baturage bari bitabiriye inama yabahuzaga n’ubuyobozi bw’iri Huriro, ryagaragaje ko ari igikorwa cy’iterabwoba cy’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bwifashishije intwaro z’Igisirikare cy’u Burundi.

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23, bwatangaje ko nyuma y’iminota micye hatangiye inama yabuhuzaga n’abaturage b’i Bukavu yari yitabiriwe ku bwinshi, harashwe ibibombe mu mbaga y’abaturage, bamwe bahasiga ubuzima, bikekwa ko byakozwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwari bugambiriye kwivugana Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, ubwo ubuyobozi bwa AFC/M23 bwakoranyaga abaturage mu nama yari yitabiriwe n’abaturage benshi bo muri uyu Mujyi wa Bukavu uherutse gufatwa n’abarwanyi ba M23.

Ubwo iyi nama yabaga, Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yari yagaragaje umwuka w’ahabereye iyi nama, aho abaturage bari baje ari benshi ndetse babanza gushyiraho morale yari inayobowe n’Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa.

Nyuma y’amasaha macye, Perezida wa M23, Batrand Bisimwa, yatangaje ko nyuma y’umwanya muto iyi nama itangiye, harashwe ibisasu byari bigamije kwivugana Umuhuzabikorwa Corneille Nangaa.

Mu butumwa bwe, Bertrand Bisimwa washinje Tshisekedi ibi bikorwa yise ko ari “Ubunyamaswa” yagize ati “Ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze gushyira mu bikorwa ubugizi bwa nabi bwakwirakwijwe kuva ejo ku mbuga nkoranyambaga bugambiriye kugirira nabi abaturage b’abasivile bitabiriye inama ya AFC/M23, umunsi wari uteganyijwe byari bigamije kwivugana Umuhuzabikorwa Corneille Nangaa.”

Yakomeje agira ati “Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, nyuma y’iminota micye hatangiye iyi nama, abarwanyi bagambirije ikibi barashe ibibombe mu baturage, bari bateraniye ahaberaga iyi nama, byateye impfu za benshi abandi barakomereka.”

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko badashobora kwihanganira ibi bikorwa by’ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze kunamura icumu, bukomeje kurasa ibisasu mu bice binyuranye bituwemo n’abaturage, birimo n’ibituwe cyane.

Betrand Bisimwa kandi yongeye gutangaza ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibi bisasu byarashwe mu gikorwa cy’iterabwoba cy’ubutegetsi bwa Congo, gikoresheje intwaro z’igisirikare cy’u Burundi gisanzwe gifatanya na FARDC mu mirwano yo guhangana na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

TdRwanda 2025: Umufaransa yegukanye Etape 4, Abanyarwanda batatu baza mu 10 ba mbere

Next Post

Mbere n’ubu: Nyuma yo kunenga no kugaragaza ipfunwe ubu ibintu byahindutse

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mbere n’ubu: Nyuma yo kunenga no kugaragaza ipfunwe ubu ibintu byahindutse

Mbere n’ubu: Nyuma yo kunenga no kugaragaza ipfunwe ubu ibintu byahindutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.