UPDATE: AFC/M23 yatangaje ko iperereza ryihuse ryakozwe ku bibombe byarashwe mu baturage bari bitabiriye inama yabahuzaga n’ubuyobozi bw’iri Huriro, ryagaragaje ko ari igikorwa cy’iterabwoba cy’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bwifashishije intwaro z’Igisirikare cy’u Burundi.
Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23, bwatangaje ko nyuma y’iminota micye hatangiye inama yabuhuzaga n’abaturage b’i Bukavu yari yitabiriwe ku bwinshi, harashwe ibibombe mu mbaga y’abaturage, bamwe bahasiga ubuzima, bikekwa ko byakozwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwari bugambiriye kwivugana Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, ubwo ubuyobozi bwa AFC/M23 bwakoranyaga abaturage mu nama yari yitabiriwe n’abaturage benshi bo muri uyu Mujyi wa Bukavu uherutse gufatwa n’abarwanyi ba M23.
Ubwo iyi nama yabaga, Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yari yagaragaje umwuka w’ahabereye iyi nama, aho abaturage bari baje ari benshi ndetse babanza gushyiraho morale yari inayobowe n’Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa.
Nyuma y’amasaha macye, Perezida wa M23, Batrand Bisimwa, yatangaje ko nyuma y’umwanya muto iyi nama itangiye, harashwe ibisasu byari bigamije kwivugana Umuhuzabikorwa Corneille Nangaa.
Mu butumwa bwe, Bertrand Bisimwa washinje Tshisekedi ibi bikorwa yise ko ari “Ubunyamaswa” yagize ati “Ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze gushyira mu bikorwa ubugizi bwa nabi bwakwirakwijwe kuva ejo ku mbuga nkoranyambaga bugambiriye kugirira nabi abaturage b’abasivile bitabiriye inama ya AFC/M23, umunsi wari uteganyijwe byari bigamije kwivugana Umuhuzabikorwa Corneille Nangaa.”
Yakomeje agira ati “Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, nyuma y’iminota micye hatangiye iyi nama, abarwanyi bagambirije ikibi barashe ibibombe mu baturage, bari bateraniye ahaberaga iyi nama, byateye impfu za benshi abandi barakomereka.”
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko badashobora kwihanganira ibi bikorwa by’ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze kunamura icumu, bukomeje kurasa ibisasu mu bice binyuranye bituwemo n’abaturage, birimo n’ibituwe cyane.
Betrand Bisimwa kandi yongeye gutangaza ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibi bisasu byarashwe mu gikorwa cy’iterabwoba cy’ubutegetsi bwa Congo, gikoresheje intwaro z’igisirikare cy’u Burundi gisanzwe gifatanya na FARDC mu mirwano yo guhangana na M23.
RADIOTV10