Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hatangajwe iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida n’Umukandida uri imbere n’amajwi afite

radiotv10by radiotv10
16/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Hatangajwe iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida n’Umukandida uri imbere n’amajwi afite
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko mu majwi angana na 78,94% amaze kubarurwa y’abatoye, Paul Kagame; Umukandida wa FPR-Inkotanyi, ari imbere n’amajwi 99,15%, agakurikirwa na Dr Frank Habineza.

Ni amajwi y’ibyanze y’agateganyo yatangajwe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, nyuma y’amasaha macye, Abanyarwanda bahumuje igikorwa cy’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite [imyanya rusange], yabaye ku nshuro ya mbere yarahujwe, ndetse bwa mbere uzatorerwa kuyobora u Rwanda azayobora manda y’imyaka itanu.

Ubwo hatangazwaga aya majwi, hari hamaze kubarurwa 78,94% y’abatoye, aho hagaragajwe imibare ya buri Ntara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’iyo muri Diyasipora.

Mu banyarwanda baba mu Mahanga, Paul Kagame yatowe n’abangana na 38 803 (95,40%), mu Ntara y’Amajyaruguru atorwa na 1 147 962 (99,65%), mu Majyepfo atorwa n’Abanyarwanda 1 592 657 (98,60%), Iburengerazuba atorwa na 1 601 447 (99,60%), Iburasirazuba atorwa na 1 754 489 (99,30%), mu Mujyi wa Kigali atorwa na 964 452 (98,59%).

Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, ku rwego rw’Igihugu, muri aya majwi amaze kubarurwa, yatowe n’Abanyarwanda bose 7 099 810, bangana na 99,15%.

Naho Dr Frank Habineza, mu Banyarwanda baba mu mahanga, yatowe na 874, mu Ntara y’Amajyaruguru atorwa na 3 053, mu Majyepfo atorwa n’Abanyarwanda bangana na 11 753, iy’Iburengerazuba atorwa na 1 839, Iburasirazuba atorwa n’Abanyarwanda 11 349, mu Mujyi wa Kigali atorwa n’Abanyarwanda 9 433.

Uyu Mukandida w’Umutwe wa Politiki Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza ku rwego rw’Igihugu yatowe n’Abanyarwanda 38 301, bangana n’amajwi 0,53%.

Ni mu gihe Philippe Mpayimana wari Umukandida wigenga muri aya matora, we mu Banyarwanda baba mu mahanga yatowe n’abantu 998, mu Ntara y’Amajayaruguru atorwa n’Abanyarwanda 955, mu Majyepfo atorwa na 10 855, mu Burengerazuba atorwa n’Abanyarwanda 4 646, Iburasirauba atorwa n’Abanyarwanda 961, mu Mujyi wa Kigali atorwa n’Abanyarwanda 4 338.

Uyu mukandida wigenga, Philipe Mpayimana, Abanyarwanda bose bamutoye rwego rw’Igihugu muri aya majwi amaze kubarurwa, 22 753 bangana na 0,32%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 6 =

Previous Post

Perezida Kagame na Madamu batoreye i Kagugu babanza kuramutsa abaturage bahasanze

Next Post

Akayabo k’amafaranga bivugwa ko yaguzwe umunyezamu w’Amavubi utakiri uw’ikipe amazemo umwaka muri S.Africa

Related Posts

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
09/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Akayabo k’amafaranga bivugwa ko yaguzwe umunyezamu w’Amavubi utakiri uw’ikipe amazemo umwaka muri S.Africa

Akayabo k’amafaranga bivugwa ko yaguzwe umunyezamu w’Amavubi utakiri uw’ikipe amazemo umwaka muri S.Africa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.