Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hatangajwe iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida n’Umukandida uri imbere n’amajwi afite

radiotv10by radiotv10
16/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Hatangajwe iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida n’Umukandida uri imbere n’amajwi afite
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko mu majwi angana na 78,94% amaze kubarurwa y’abatoye, Paul Kagame; Umukandida wa FPR-Inkotanyi, ari imbere n’amajwi 99,15%, agakurikirwa na Dr Frank Habineza.

Ni amajwi y’ibyanze y’agateganyo yatangajwe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, nyuma y’amasaha macye, Abanyarwanda bahumuje igikorwa cy’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite [imyanya rusange], yabaye ku nshuro ya mbere yarahujwe, ndetse bwa mbere uzatorerwa kuyobora u Rwanda azayobora manda y’imyaka itanu.

Ubwo hatangazwaga aya majwi, hari hamaze kubarurwa 78,94% y’abatoye, aho hagaragajwe imibare ya buri Ntara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’iyo muri Diyasipora.

Mu banyarwanda baba mu Mahanga, Paul Kagame yatowe n’abangana na 38 803 (95,40%), mu Ntara y’Amajyaruguru atorwa na 1 147 962 (99,65%), mu Majyepfo atorwa n’Abanyarwanda 1 592 657 (98,60%), Iburengerazuba atorwa na 1 601 447 (99,60%), Iburasirazuba atorwa na 1 754 489 (99,30%), mu Mujyi wa Kigali atorwa na 964 452 (98,59%).

Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, ku rwego rw’Igihugu, muri aya majwi amaze kubarurwa, yatowe n’Abanyarwanda bose 7 099 810, bangana na 99,15%.

Naho Dr Frank Habineza, mu Banyarwanda baba mu mahanga, yatowe na 874, mu Ntara y’Amajyaruguru atorwa na 3 053, mu Majyepfo atorwa n’Abanyarwanda bangana na 11 753, iy’Iburengerazuba atorwa na 1 839, Iburasirazuba atorwa n’Abanyarwanda 11 349, mu Mujyi wa Kigali atorwa n’Abanyarwanda 9 433.

Uyu Mukandida w’Umutwe wa Politiki Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza ku rwego rw’Igihugu yatowe n’Abanyarwanda 38 301, bangana n’amajwi 0,53%.

Ni mu gihe Philippe Mpayimana wari Umukandida wigenga muri aya matora, we mu Banyarwanda baba mu mahanga yatowe n’abantu 998, mu Ntara y’Amajayaruguru atorwa n’Abanyarwanda 955, mu Majyepfo atorwa na 10 855, mu Burengerazuba atorwa n’Abanyarwanda 4 646, Iburasirauba atorwa n’Abanyarwanda 961, mu Mujyi wa Kigali atorwa n’Abanyarwanda 4 338.

Uyu mukandida wigenga, Philipe Mpayimana, Abanyarwanda bose bamutoye rwego rw’Igihugu muri aya majwi amaze kubarurwa, 22 753 bangana na 0,32%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame na Madamu batoreye i Kagugu babanza kuramutsa abaturage bahasanze

Next Post

Akayabo k’amafaranga bivugwa ko yaguzwe umunyezamu w’Amavubi utakiri uw’ikipe amazemo umwaka muri S.Africa

Related Posts

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya
FOOTBALL

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

20/01/2026
Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

20/01/2026
Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Akayabo k’amafaranga bivugwa ko yaguzwe umunyezamu w’Amavubi utakiri uw’ikipe amazemo umwaka muri S.Africa

Akayabo k’amafaranga bivugwa ko yaguzwe umunyezamu w’Amavubi utakiri uw’ikipe amazemo umwaka muri S.Africa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.