Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe icyagenzaga Tshisekedi i Burundi n’ibyo yaganiriyeho na Ndayishimiye wamwakiranye urugwiro

radiotv10by radiotv10
23/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe icyagenzaga Tshisekedi i Burundi n’ibyo yaganiriyeho na Ndayishimiye wamwakiranye urugwiro
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu Burundi, aho yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye, bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye n’imikoranire mu bijyanye no guteza imbere amahoro n’umutekano.

Perezida Félix Tshisekedi yagiriye uru ruzinduko mu Burundi kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, ubwo yari akubutse muri Congo-Brazzavile aho yari yagiye ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, na ho yari yahuye na mugenzi we Denis Sassou Nguesso.

Tshisekedi ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege, yakiriwe na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, babanza gusurutswa mu mbyino gakondo z’i Burundi.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, avuga ko uru ruzinduko rwa Tshisekedi rugamije gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi, yagize iti “Mu rwego rwo gukomeza imigenderanire n’ubucuti hagati y’Igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n’U Burundi, kuri uyu wa 22 Ukuboza, Umukuru w’Igihugu cya Congo RDC nyakubahwa Antoine Félix Tshisekedi yagendereye mugenzi we w’u Burundi, nyakubahwa Evariste Ndayishimiye.”

Perezidansi y’u Burundi, ikomeza igira iti “Ni urugendo rugaragaza ko ibi Bihugu byombi byiyemeje gukomeza ku rundi rwego imigenderanire bisanganywe, byumwihariko mu bijyanye no gutsimbataza amahoro, umutekano, iterambere no kubaho neza kw’abenegihugu b’ibi Bihugu uko ari bibiri, u Burundi na RDCongo.”

Perezida Tshisekedi yagiye mu Burundi akiva muri Congo-Brazzaville, aho yahise ahitira muri iki Gihugu cy’igituranyi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatandatu byari byatangaje ko mu biganiro byo mu muhezo Tshisekedi yagiranye na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, banagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Perezidansi ya DRC yagize iti “Ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano biri mu karere, Perezida Sassou N’gesso yashimiye umuhate wa mugenzi we wa Angola, Joâo Lourenço, ukomeje gushakira umuti ukwiye ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC abinyujije mu biganiro by’i Luanda.”

Izi ngendo Tshisekedi yagiriye muri ibi Bihugu bibiri, zibaye mu nyuma y’iminsi micye ibiganiro byagombaga kumuhuza na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bisubitswe mu buryo butunguranye.

Isubikwa ry’ibi biganiro byagombaga kubera i Luanda muri Angola, ryaturutse ku ngingo imwe itarumvikanyweho mu nama y’Abaminisitiri ya karindwi yari yabaye mbere ho amasaha macye y’iyi yagombaga guhuza Abakuru b’Ibihugu, aho Guverinoma ya Congo yisubiyeho ku biganiro yari yemeye kuzagirana na M23, ikavuga ko itazaganira n’uyu mutwe.

Perezida Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we Ndayishimiye
Habayeho gususurutswa mu mbyino gakondo z’i Burundi

Banagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 8 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje impamvu idakwiye kugirwa urwitwazo n’abayobozi batuzuza inshingano

Next Post

Amashimwe ni yose ku muhanzi Kenny Sol uri mu bakunzwe mu Rwanda (AMAFOTO)

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amashimwe ni yose ku muhanzi Kenny Sol uri mu bakunzwe mu Rwanda (AMAFOTO)

Amashimwe ni yose ku muhanzi Kenny Sol uri mu bakunzwe mu Rwanda (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.