Monday, August 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’amashusho y’imodoka itwara indembe yagaragaye iri gupakirwamo sima

Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’amashusho y’imodoka itwara indembe yagaragaye iri gupakirwamo sima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko hamenyekanye amakuru y’imbangukiragutabara yagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga iri gupakirwamo imifuka ya sima, ndetse ko ababikoze bamaze guhanwa.

Aya mashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, aho benshi bibazaga ukuntu imodoka isanzwe yifashishwa mu gutwara abarwayi, yaba iri gukoreshwa mu gutwara sima.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu watangaje bwa mbere aya makuru ndetse n’aya mashusho, yagize ati “Umuntu ampaye iyi video yongeraho amagambo agira ati ‘Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance”

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, uyu munyamakuru yakomeje agira ati “Mubajije aho byabereye ati ‘Mbibonye muri group biri gutrending [biri gukwirakwira] cyane, ubwo mu gitondo turamenya ababiri inyuma.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, asubiza kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru, yavuze ko aya makuru yamenyekanye, ndetse n’ababikoze bakaba bamenyekanye.

Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati “Aya makuru y’iyi ambulance twayamenye, kandi ababikoze bahanwe.”

Minisitiri w’Ubuzima, yakomeje atanga umuburo ku batwara izi modoka zitwara abarwayi, avuga ko zidakwiye gukoreshwa ibindi bitari ibyo zagenewe.

Ati “Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru, undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.”

Imbuga nkoranyambaga zikomeje gutuma hamenyekana amakuru y’ibikorwa nk’ibi bibi, aho mu cyumweru gishize hagaragaye amashusho y’umugabo bivugwa ko yahoze ari Pasiteri akubita umugore mukuru, bivugwa ko yari arimo kumwishyuza amafaranga amurimo.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − two =