Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel wabaye Umushumba wa Diyoseze ya Shyira mu Itorera rya EAR, ukurikiranyweho ibayaha birimo kunyereza umutungo, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Musenyeri Mugisha akurikiranyweho ibyaha bitatu; icyo gufata icyemezo harimo itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, icyaha cyo kunyereza umutungo, n’icyaha cyo kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025 yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, aho Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uregwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare, Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, rwemeje icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, rutegeka ko Musenyeri Mugisha akurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30.
Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko, gishingiye ku mpamvu zikomeye zigize ibyaha biregwa ukekwaho kubikora, aho Urukiko rwavuze ko ibyo aregwa ari ibyaha bikomeye bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.
Umucamanza kandi yavuze ko n’impamvu yatanzwe n’Ubushinjacyaha ko hagikorwa iperereza, bityo ko nta bundi buryo bwatuma rikomeza gukorwa nta nkomyi, uretse kuba uregwa yakurikiranwa afunze by’agateganyo.
Musenyeri Mugisha uyu munsi wasomewe atari ku cyicaro cy’Urukiko, kuri uyu wa Kane ubwo yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo, we n’umwunganizi we, bahakanye ibyo aregwa, basaba ko yarekurwa agakurikiranwa afunze.
Uregwa ndetse yari yanatanze ingwate zirimo ifite agaciro ka Miliyoni 60 Frw, ndetse yari yanavuze ko asanzwe ari inyangamugayo, adashobora gucika ubutabera.
RADIOTV10