Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyemezo cya mbere cyafatiwe Musenyeri uregwa ibirimo kunyereza umutungo

radiotv10by radiotv10
14/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Menya icyatumye urubanza rwa Musenyeri Mugisha ruburanishwa bundi bushya rwari rugeze igihe cy’isomwa
Share on FacebookShare on Twitter

Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel wabaye Umushumba wa Diyoseze ya Shyira mu Itorera rya EAR, ukurikiranyweho ibayaha birimo kunyereza umutungo, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Musenyeri Mugisha akurikiranyweho ibyaha bitatu; icyo gufata icyemezo harimo itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, icyaha cyo kunyereza umutungo, n’icyaha cyo kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025 yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, aho Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uregwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare, Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, rwemeje icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, rutegeka ko Musenyeri Mugisha akurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30.

Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko, gishingiye ku mpamvu zikomeye zigize ibyaha biregwa ukekwaho kubikora, aho Urukiko rwavuze ko ibyo aregwa ari ibyaha bikomeye bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Umucamanza kandi yavuze ko n’impamvu yatanzwe n’Ubushinjacyaha ko hagikorwa iperereza, bityo ko nta bundi buryo bwatuma rikomeza gukorwa nta nkomyi, uretse kuba uregwa yakurikiranwa afunze by’agateganyo.

Musenyeri Mugisha uyu munsi wasomewe atari ku cyicaro cy’Urukiko, kuri uyu wa Kane ubwo yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo, we n’umwunganizi we, bahakanye ibyo aregwa, basaba ko yarekurwa agakurikiranwa afunze.

Uregwa ndetse yari yanatanze ingwate zirimo ifite agaciro ka Miliyoni 60 Frw, ndetse yari yanavuze ko asanzwe ari inyangamugayo, adashobora gucika ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 6 =

Previous Post

RDF igomba kubaka ubushobozi bwo kuyifasha guhora yiteguye guhangana n’ibibazo byose- General Muganga

Next Post

Kayonza: Umunyemari Paul Muvunyi uzwi mu Rwanda aravugwaho kwambura abamukoreye

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika
FOOTBALL

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Umunyemari Paul Muvunyi uzwi mu Rwanda aravugwaho kwambura abamukoreye

Kayonza: Umunyemari Paul Muvunyi uzwi mu Rwanda aravugwaho kwambura abamukoreye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.