Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umugabo wishe urw’agashinyaguro umugore we bapfuye 120.000Frw

radiotv10by radiotv10
07/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umugabo wishe urw’agashinyaguro umugore we bapfuye 120.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wari ukurikiranyweho kwicisha umuhoro umugore we babanaga mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, biturutse ku makimbirane yatewe no kuba yari yamwatse ibihumbi 120 Frw yari yaramubikije akayamwima, yahamijwe icyaha akatirwa gufungwa burundu.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’abaturage bo mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera ahabereye iki cyaha.

Uru rubanza rwaburanishije n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza rwarezwemo uyu mugabo bitewe n’uburemere bw’ibyaburanwagaho.

Iki cyaha cyabaye tariki 16 Ukwakira (10) 2024 nyuma yuko uyu mugabo na nyakwigendera bagiranye amakimbirane nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye “ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we nyuma yo kumwaka amafaranga 120 000Frw yari yaramubikije, umugore akayamwima, yarangiza akamutema kugeza apfuye.”

Mu iburanisha, ubwo uregwa yabazwaga n’Urukiko niba ari we wiyiciye umugore, urega yemeye icyaha, asaba imbabazi, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ibimenyetso busaba Urukiko kumuhamya icyaha, rukamukatira gufungwa burundu.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya Burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − thirteen =

Previous Post

Bitunguranye rutahizamu Lague wavugwaga muri Rayon yagiye mu yindi kipe

Next Post

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo mushya yatanze isezerano imbere ya Tshisekedi

Related Posts

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bari bamaze igihe bataka ibibazo uruhuri baterwaga n’aho bacururizaga, ubu bari...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
03/07/2025
5

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo mushya yatanze isezerano imbere ya Tshisekedi

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Congo mushya yatanze isezerano imbere ya Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.