Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe icyemezo kizagira ingaruka kuri benshi kigiye gufatwa cyaturutse ku byemejwe na Trump

radiotv10by radiotv10
23/04/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hatangajwe icyemezo kizagira ingaruka kuri benshi kigiye gufatwa cyaturutse ku byemejwe na Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa WFP, ryatangaje ko rigiye guhagarika gutanga inkunga y’ibiribwa ku bagore n’abana babarirwa mu bihumbi 650 bafite ikibazo cy’inzara muri Ethiopia, kubera ibura ry’inkunga ryaturutse ku cyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump.

Iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Gicurasi uyu mwaka, cyatangajwe na WFC ivuga ko mu gihe hatabonetse inkunga y’amahanga mu buryo bwihuse, abantu barenga miliyoni 3,6 bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara muri Ethiopia mu byumweru biri imbere, nkuko byatangajwe na Zlatan Milizićk, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa muri iki Gihugu.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko icyo cyuho kizagira ingaruka kubaturage benshi, ingaruka zituruka ku cyemezo cya Perezida w’Amerika Donald Trump cyo kugabanya cyane inkunga ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika igeneraga ibikorwa by’amahanga.

Igihugu cya Ethiopia gituwe n’abaturage barenga miliyoni 125, cyari ku isonga mu Bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bihabwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za America, aho nko mu mwaka 2023 yakiriye inkunga ingana miliyari 1,8 z’Amadolari.

Ibindi bihugu by’i Burayi n’ahandi mu Burengerazuba bw’Isi, na byo byagabanyije ingengo y’imari y’inkunga bagenera Ibihugu by’amahanga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa muri Ethiopia ryatangaje ko rifite icyuho cy’amikoro kingana na miliyoni 222 USD kuva muri Mata kugeza muri Nzeri 2025, ibyatumye rifata umwanzuro wo gutangira guharika ibikorwa bimwe na bimwe byaryo.

WFP yatangaje ko igiye guhagarika inkunga yahaga abarenga ibihumbi 650
Abanya-Ethiopia benshi basanzwe bafite ikibazo cy’inzara

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Havuzwe ibyagaragaye mu iperereza ry’ibanze ku muhangamideri Moses Turahirwa watawe muri yombi

Next Post

AGEZWEHO: Uko byifashe i Vatican ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwa Papa Francis

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AGEZWEHO: Uko byifashe i Vatican ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwa Papa Francis

AGEZWEHO: Uko byifashe i Vatican ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwa Papa Francis

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.