Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa WFP, ryatangaje ko rigiye guhagarika gutanga inkunga y’ibiribwa ku bagore n’abana babarirwa mu bihumbi 650 bafite ikibazo cy’inzara muri Ethiopia, kubera ibura ry’inkunga ryaturutse ku cyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump.
Iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Gicurasi uyu mwaka, cyatangajwe na WFC ivuga ko mu gihe hatabonetse inkunga y’amahanga mu buryo bwihuse, abantu barenga miliyoni 3,6 bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara muri Ethiopia mu byumweru biri imbere, nkuko byatangajwe na Zlatan Milizićk, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa muri iki Gihugu.
Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko icyo cyuho kizagira ingaruka kubaturage benshi, ingaruka zituruka ku cyemezo cya Perezida w’Amerika Donald Trump cyo kugabanya cyane inkunga ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika igeneraga ibikorwa by’amahanga.
Igihugu cya Ethiopia gituwe n’abaturage barenga miliyoni 125, cyari ku isonga mu Bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bihabwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za America, aho nko mu mwaka 2023 yakiriye inkunga ingana miliyari 1,8 z’Amadolari.
Ibindi bihugu by’i Burayi n’ahandi mu Burengerazuba bw’Isi, na byo byagabanyije ingengo y’imari y’inkunga bagenera Ibihugu by’amahanga.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa muri Ethiopia ryatangaje ko rifite icyuho cy’amikoro kingana na miliyoni 222 USD kuva muri Mata kugeza muri Nzeri 2025, ibyatumye rifata umwanzuro wo gutangira guharika ibikorwa bimwe na bimwe byaryo.


Shemsa UWIMANA
RADIOTV10