Ubuyobozi bwa Diviziyo ya 5 y’ingabo z’u Rwanda ndetse n’ubwa Burigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania, bwahuriye mu nama ya 11 yabereye mu Karere ka Karagwe muri Tanzania, yagarutse ku gukomeza kurwanya ibyaha byambukirana umupaka.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, yahuje ubuyobozi bw’izi ngabo zikorera mu bice bihana imbibi hagati y’u Rwanda (Iburasirazuba) na Tanzania (mu Karere ka Karagwe), yanagarutse kandi ku mikoranire mu by’umutekano hagati y’ibi Bihugu.
Abitabiriye iyi nama, barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu ntego ziyemejwe mu kurwanya ibikorwa bitemewe n’amategeko byambukiranya umupaka, ndetse n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano.
Nanone kandi barebeye hamwe uburyo bwabafasha gushakira umuti ibibazo bishobora kototera umutekano binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya umupaka, biyemeza gukomeza imikoranire ihamye hagati ya Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda na Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF).
Umuyobozi wa Burigade ya 202 ya TPDF, Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa; yagaragaje umusaruro wavuye muri izi nama zihuza ingabo z’Ibihugu byombi, zavuye mu murongo watanzwe n’Abakuru b’Ibihugu byombi.
Yavuze ko abatuye ibi Bihugu byombi, bakeneye kugira urubuga rwuzuye umutekano kugira ngo babashe gukomeza ibikorwa byabo bibateza imbere, bityo ko hakenewe ingamba mu gukemura ibibazo byose bishobora kuvuka ku mupaka.
Umuyobozi w’Agateganyo wa Diviziyo ya 5 ya RDF, Col Pascal Munyankindi, yashimiye Abakuru b’Ibihugu byombi, Madamu Samia Suluhu Hassan na Perezida Paul Kagame ndetse n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’Ibihugu byombi, mu kongerera imbaraga imikoranire mu bya gisirikare, nk’uku hakozwe inama hagati ya RDF na TPDF.
Yavuze ko hari intambwe ishimishije yatewe kuva habaho indi nama nk’iyi yaherukaga muri Gicurasi 2024, byumwihariko mu kuburizamo ibikorwa bigize ibyaha byambukiranya umupaka.
Iyi nama kandi yanabaye umwanya wo gusura bimwe mu bice byo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania byumwihariko mu gace ka Kyerwa mu Karere ka Karagwe, aho abaturage bo muri aka gace bishimira umusaruro uva mu mikoranire myiza y’Ibihugu byombi.
Fokasi Tunda Marico, utuye mu gace ka Kafunjo muri aka Karere ka Karagwe; yavuze ko mu myaka 25 ishize, ubucuruzi bwambukiranya umupaka w’ibi Bihugu, bwagize uruhare runini mu iterambere ry’abaturage n’iry’Igihugu.
Yashimiye byumwihariko ingamba zashyizweho mu kurinda umutekano, watumye babasha gukora ibikorwa byabo by’ubucuruzi bwambukiranya umupaka nta kombyi.
RADIOTV10