Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe igihe abanyeshuri bazatangirira gusubira ku mashuri na gahunda yose y’ingendo

radiotv10by radiotv10
26/08/2024
in MU RWANDA
0
Hatangajwe igihe abanyeshuri bazatangirira gusubira ku mashuri na gahunda yose y’ingendo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyagaragaje ingengabihe y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo, bazakora ingendo zibasubizayo gutangira umwaka w’amashuri wa 2024-2025, aho zizatangira tariki 06 Nzeri 2024.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na NESA kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, rigaragaza uko abanyeshuri bazakora ingendo zo gusubira ku bigo bigaho gutangira igihembwe cya mbere.

Iyi gahunda izatangira tariki 06 Nzeri 2024, ku banyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyamagabe na Nyanza mu Ntara y’Amajyepdo, utwa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, abiga mu Bigo by’amashuri byo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abiga mu Bigo byo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Naho bucyeye bwaho, tariki indwi Nzeri 2024, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyaruguru na Gisagara mu Majyepfo, muri Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Turere twa Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, ndetse no mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

NESA kandi yaboneyeho gusaba inzego z’ibanze gukurikirana imigendekere y’iki gikorwa ndetse n’ababyeyi kuzohereza abanyeshuri bakurikije uko iyi ngengabihe iteye, mu gihe abayobozi b’Ibigo by’amashuri na bo basabwe kwitegura neza kwakira abanyeshuri, bagakora amasuku ndetse bakanategura ibiribwa bizakenerwa.

UKO GAHUNDA YOSE ITEYE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 8 =

Previous Post

Zahinduye imirishyo Muri Guverinoma ya Tunisia habura ukwezi ngo habe amatora

Next Post

Amagare: Hagiye gukinwa isiganwa ryihariye ribaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amagare: Hagiye gukinwa isiganwa ryihariye ribaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda

Amagare: Hagiye gukinwa isiganwa ryihariye ribaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.