Thursday, September 12, 2024

Hatangajwe igihe abanyeshuri bazatangirira gusubira ku mashuri na gahunda yose y’ingendo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyagaragaje ingengabihe y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo, bazakora ingendo zibasubizayo gutangira umwaka w’amashuri wa 2024-2025, aho zizatangira tariki 06 Nzeri 2024.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na NESA kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, rigaragaza uko abanyeshuri bazakora ingendo zo gusubira ku bigo bigaho gutangira igihembwe cya mbere.

Iyi gahunda izatangira tariki 06 Nzeri 2024, ku banyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyamagabe na Nyanza mu Ntara y’Amajyepdo, utwa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, abiga mu Bigo by’amashuri byo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abiga mu Bigo byo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Naho bucyeye bwaho, tariki indwi Nzeri 2024, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyaruguru na Gisagara mu Majyepfo, muri Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Turere twa Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, ndetse no mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

NESA kandi yaboneyeho gusaba inzego z’ibanze gukurikirana imigendekere y’iki gikorwa ndetse n’ababyeyi kuzohereza abanyeshuri bakurikije uko iyi ngengabihe iteye, mu gihe abayobozi b’Ibigo by’amashuri na bo basabwe kwitegura neza kwakira abanyeshuri, bagakora amasuku ndetse bakanategura ibiribwa bizakenerwa.

UKO GAHUNDA YOSE ITEYE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist