Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe ikigiye gukorwa nyuma y’uko Abapolisi bavuze imvugo ku mwana itarashimishije ababyeyi

radiotv10by radiotv10
24/06/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe ikigiye gukorwa nyuma y’uko Abapolisi bavuze imvugo ku mwana itarashimishije ababyeyi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko ababyeyi babiri bari bafungiwe kuri sitasiyo ya Nkanka mu mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, basabye uruhushya abapolisi rwo kuvuza umwana w’amezi 3 wari wahafatiwe n’uburwayi ariko bakarubima, ahubwo bakavuga ko n’iyo yapfa ntacyo Igihugu cyaba gihombye, Polisi y’u Rwanda iravuga ko igiye kubikoraho iperereza.

Aya magambo atarashimishije ababyeyi byabaye mu ntangiro z’uku kwezi kwa Kamena 2024 ubwo Nyirahabimana Claudine na Umumararungu Adorata bari bafunzwe bakekwaho kwiba ibase mu gihe umwe muri bo yavugaga ko ari iye.

Ubwo byari bigeze mu gicuku umwana wa Nyirahabimana ufite amezi atatu yararembye, basaba uburenganzira bwo kuba yavurwa ariko Abapolisi bababwira ko aha nta mpuhwe z’abana zihaba.

Nyirahabimana yagize ati “Umwana yaradiyaye cyane bishoboka, ndavuga nti ‘reka bucye nsabe uburenganzira njye kumuvuza’, umupolisi witwa Louise twarabimubwiye aravuga ati ‘nta mpuhwe tugira hano’ turaceceka twigira inama yo gushaka undi tubibwira, tubibwiye undi mupolisi witwa Placide na we aratubwira ngo ‘nta mpuhwe tugira kuko umwana umwe apfuye atari igihugu cyose cyaba gipfuye.”

Kubwirwa gutyo nyamara umwana w’uruhinja amerewe nabi, byababaje aba bari bafunganywe na we ndetse bo bakavuga ko uyu mupolisi wavuze gutyo yaba yaribeshye kuko umwana ashobora kuzaba umuntu ukomeye.

Umumararungu ati “Ibyo bintu byaratubabaje cyane. Umwana w’amezi atatu arapfa iki nawe? Kuki Igihugu kitaba gihombye, ejo ntabwo yaba ari umupolisi cyangwa akaba umusirikari n’ibindi n’ibindi?”

Uretse kwimwa uburenganzira bwo kuvuza urwo ruhinja, aba babyeyi bavuga ko banangiwe kwakira ingemu y’igikoma cyari kizaniwe uwo mubyeyi kugira ngo abone amashereka yo konsa uwo mwana.

Ibi bituma hari abaturage basanga mu gihe umugore ufite umwana muto hari ibyo akurikiranyweho bituma afunganwa n’umwana, bidakwiye ko umwana yimwa uburenganzira kuko we ntacyo aba abazwa.

Nyirahagenimana ati “Nyine umuntu ufite umwana yakagombye kuba yabona uburenganzira, akaba yabona uburyo akarabya umwana, akaba yabona uburyo bwo kumuvuza mu gihe arwaye, byaba binashoboka bakamwemerera kugemurirwa.”

Akimara kumva amajwi y’aba baturage bagaruka ku mazina y’abapolisi babiri bavugwaho iyo myitwarire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye RADIOTV10 ko hagiye gukorwaho iperereza kugira ngo bamenye ukuri kwabyo.

Ati “Turabanza kumenya niba koko byarabaye. Bibaye ari byo abo bapolisi bashobora guhanwa. Tugiye kubikurikirana.”

Icyakora nubwo bagaya imyitwarire y’abo bapolisi babiri, aba babyeyi bari bafungiye kuri iriya Sitasiyo, ku bashimira undi mupolisi witwa Rugamba ngo wabahumurije.

Aba babyeyi kandi baje kujyanwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (transit center) aho uwo mwana yaboneye ubuvuzi, ariko nyuma y’iminsi micye baza kurekurwa nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenga wa Gihundwe bwari bumaze kubona ko barenganyijwe.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 1 =

Previous Post

Hamenyekanye icyatumye umukwe n’umugeni mu Rwanda bagaragara mu buryo butunguranye bagiye gusezerana

Next Post

M23 yashyize ukuri hanze ku makuru y’ibihuha yatangajwe ku Mugaba Mukuru wayo Gen.Makenga

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yashyize ukuri hanze ku makuru y’ibihuha yatangajwe ku Mugaba Mukuru wayo Gen.Makenga

M23 yashyize ukuri hanze ku makuru y’ibihuha yatangajwe ku Mugaba Mukuru wayo Gen.Makenga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.