• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe ikiri gukorwa nyuma yuko umusirikare wa RDF akoze ibidukunze kuba mu Ngabo z’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/11/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Hatangajwe ikiri gukorwa nyuma yuko umusirikare wa RDF akoze ibidukunze kuba mu Ngabo z’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko hari gukorwa iperereza ryihariye ku cyateye umusirikare wazo kurasa abaturage batanu mu kabari mu Karere ka Nyamasheke, gusa akavuga ko nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutuma ibi bibaho.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ugushyingo 2024, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bushyize hanze itangazo buvuga ko “Bwababajwe n’ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko nyuma y’ibi byago, uyu musirikare ukewaho iki gikorwa “Yatawe muri yombi, kandi RDF yafashe ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”

Umuvugizi wa RDF uvuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri iki gikorwa, yavuze ko bitaramenyekana niba yari ari mu kazi cyangwa yari muri gahunda ze bwite.

Ati “Araza kubibazwa, ari mu maboko yacu, turaza kumenya gahunda zari zimujyanye muri ako kabari, ubu turacyabikurikirana.”

Brig Gen Ronald Rwivanga uvuga ko uyu musirikare witwa Sgt Minani Gervais yari asanzwe akorera akazi muri aka Karere ka Nyamasheke, yavuze ko hakiri no gukurikiranwa icyamuteye gukora iki gikorwa, niba habanje kubaho ubushyamirane hagati ye n’abaturage cyangwa indi mpamvu.

Ati “Turacyabikurikirana kumenya impamvu zatumye arasa abaturage ariko turi bufate ingamba zifatika, nta mpamvu yatuma arasa abantu. Turaza gufata ingamba zishoboka zose.”

Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko ibintu nk’ibi “Ntibikunze kubaho rwose, tubiheruka cyera cyane, ni ibintu bidakunze kuba rwose.”

Umuvugizi wa RDF yaboneyeho kwihanganisha imiryango yaburiye ababo muri ibi byago byatewe n’umwe mu Ngabo z’u Rwanda bidakunze kuzibaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 15 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku wari Gitifu umaze iminsi avugwaho guhangana na Mayor

Next Post

Perezida Kagame yavuze ko ibyiyemejwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidakwiye gukomeza kuba amasigarakicaro

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Perezida Kagame yavuze ko ibyiyemejwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidakwiye gukomeza kuba amasigarakicaro

Perezida Kagame yavuze ko ibyiyemejwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidakwiye gukomeza kuba amasigarakicaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.