Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe ikiri gukorwa nyuma yuko umusirikare wa RDF akoze ibidukunze kuba mu Ngabo z’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/11/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Hatangajwe ikiri gukorwa nyuma yuko umusirikare wa RDF akoze ibidukunze kuba mu Ngabo z’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko hari gukorwa iperereza ryihariye ku cyateye umusirikare wazo kurasa abaturage batanu mu kabari mu Karere ka Nyamasheke, gusa akavuga ko nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutuma ibi bibaho.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ugushyingo 2024, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bushyize hanze itangazo buvuga ko “Bwababajwe n’ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko nyuma y’ibi byago, uyu musirikare ukewaho iki gikorwa “Yatawe muri yombi, kandi RDF yafashe ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”

Umuvugizi wa RDF uvuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri iki gikorwa, yavuze ko bitaramenyekana niba yari ari mu kazi cyangwa yari muri gahunda ze bwite.

Ati “Araza kubibazwa, ari mu maboko yacu, turaza kumenya gahunda zari zimujyanye muri ako kabari, ubu turacyabikurikirana.”

Brig Gen Ronald Rwivanga uvuga ko uyu musirikare witwa Sgt Minani Gervais yari asanzwe akorera akazi muri aka Karere ka Nyamasheke, yavuze ko hakiri no gukurikiranwa icyamuteye gukora iki gikorwa, niba habanje kubaho ubushyamirane hagati ye n’abaturage cyangwa indi mpamvu.

Ati “Turacyabikurikirana kumenya impamvu zatumye arasa abaturage ariko turi bufate ingamba zifatika, nta mpamvu yatuma arasa abantu. Turaza gufata ingamba zishoboka zose.”

Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko ibintu nk’ibi “Ntibikunze kubaho rwose, tubiheruka cyera cyane, ni ibintu bidakunze kuba rwose.”

Umuvugizi wa RDF yaboneyeho kwihanganisha imiryango yaburiye ababo muri ibi byago byatewe n’umwe mu Ngabo z’u Rwanda bidakunze kuzibaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + fifteen =

Previous Post

Amakuru agezweho ku wari Gitifu umaze iminsi avugwaho guhangana na Mayor

Next Post

Perezida Kagame yavuze ko ibyiyemejwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidakwiye gukomeza kuba amasigarakicaro

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yavuze ko ibyiyemejwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidakwiye gukomeza kuba amasigarakicaro

Perezida Kagame yavuze ko ibyiyemejwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidakwiye gukomeza kuba amasigarakicaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.