Nyuma y’iminsi itatu, hatangajwe ko abantu 176 bahitanywe n’ibiza byibasiye bimwe mu bice muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu hatangajwe ko abamaze kumenyekana bagera muri 400.
Ibi biza by’imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize, ku wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023, byibasiye Uturere twa Bushushu na Kalehe mu Ntara ya Kuvu y’Epfo.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, hari hatangajwe ko ibi biza byishe abantu 176, ubu bakaba bamaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri, kuko ubu hamaze kumenyekana 400.
Ibi kandi byatumye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaza umunsi w’icyunamo, hazirikanwa aba baturage bishwe n’ibiza.
Ibi biza byibasiye turiya duce two muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’umunsi umwe gusa mu Rwanda na ho habaye ibiza bidasanzwe byibasiye Intara y’Iburengerazuba ihana imbibi n’iki Gihugu cya DRC.
Ibi biza byabaye mu Rwanda, byo byahitanye abagera mu 130 biganjemo abo mu Karere ka Rubavu, gakora ku Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10