Abitwaje intwari bafite aho bahuriye n’umutwe wa Al-Qaeda bagabye igitero ku Kibuga cy’Indege cya Niamey muri Niger, gihitana abasirikare 11 n’abasivili babiri (2).
Uwo mutwe witwa Group for the Support of Islam and Muslims (JNIM) wemeye ko ari wo wagabye icyo gitero, uvuga ko wakoze igitero cy’ubwiyahuzi ku kibuga cy’indege no ku kigo cya gisirikare kiri hafi yacyo.
Leta ya Niger yatangaje ko ingabo n’inzego z’umutekano zatangiye ibikorwa bikomeye byo guhiga bukware no gufata cyangwa kwica abasigaye mu bagabye icyo gitero. Nubwo habaye imirwano yamaze amasaha menshi, Diori Hamani International Airport yakomeje gukora no kwakira indege.
Abaturage bavuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye mu gitondo cya kare hafi y’irembo ry’ikibuga cy’indege. Abagabye igitero ngo bageze aho bari muri taxi, ariko bahura n’imbaraga z’inzego z’umutekano. Abagera kuri 20 bakekwaho uruhare muri icyo gitero bamaze gufatwa.
Iki gitero kibaye nyuma y’amezi make ikibuga cy’indege n’ikigo cya gisirikare biherutse kwibasirwa n’undi mutwe w’iterabwoba. Ubuyobozi bwa Niger bukomeje gushinja u Bufaransa gufasha imitwe y’iterabwoba kugira ngo ihungabanye umutekano w’igihugu, ariko Emmanuel Macron n’u Bufaransa abyamaganira kure.
Muri iki gihe, ubutegetsi bwa gisirikare bwa Niger buyobowe na Abdourahamane Tiani bukomeje guhangana n’ibibazo by’ umutekano muke n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba bimaze imyaka myinshi byugarije igihugu.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10





