Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe inkuru nziza ku bahinzi bari bafite ikibazo cy’umusaruro wabo wari wabuze isoko

radiotv10by radiotv10
19/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hatangajwe inkuru nziza ku bahinzi bari bafite ikibazo cy’umusaruro wabo wari wabuze isoko
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yahumurije abahinzi b’umuceri bari bafite umusaruro wabuze isoko, ibamenyeka ko nta gihombo na gito bazagira, kuko umusaruro wabo wose uzagurwa, kandi bakazagurirwa ku giciro giherutse gushyirwaho.

Abahinzi b’umuceri bo mu bice binyuranye by’Igihugu bari bamaze iminsi barira ayo kwarika, bavuga ko umusaruro wabo wabuze isoko, aho abamenyekanye cyane ari abo mu Karere ka Rusizi, baherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame, wavuze ko ikibazo cyabo yakimenyeye ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yuko kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 aba bahinzi bahinga mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, batangiye kugurirwa umusaruro wabo wari umaze amezi abiri ku mbuga, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yamenyesheje n’abo mu bindi bice byose ko bashonje bahishiwe.

Ubutumwa bwatangajwe na MINAGRI kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024 bugira buti “MINAGRI irahumuriza abahinzi, nta gihomba muzagira kuko isoko ry’umuceri rirahari.”

MINAGRI kandi yavuze ko iki cyizere cyo kuba umusaruro wose w’umuceri uzagurwa, gishingiye ku ngamba zashyizweho z’ubufatanye bwayo n’ikigo cya East Africa Exchange (EAX).

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagize iti “MINAGRI iramenyesha abahinzi b’umuceri ko ku bufatanye na East Africa Exchange, EAX yashyizeho uburyo buhamye bwo kugura umuceri wose weze mu gihembwe cy’ihinga 2024B ku giciro cyashyizweho. Iki gikorwa cyatangiriye i Rusizi ku wa 18/08/2024, kirakomereza mu tundi Turere tw’Igihugu.”

MINAGRI kandi yatangaje ko umuceri udatonoye uzakomeza kugurwa ku biciro byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda muri Nyakanga 2024, aho umuceri w’intete ngufi, ikilo kizajya kigurwa 500 Frw, uw’intete ziringaniye ugurwe kuri 505 Frw, intete ndende wo ni 515 Frw, naho umuceri wa Basmati ukazajya ugurwa 775 Frw ku Kilo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Uko umugabo yatahuweho ibyo ashinjwa byo gufata ku ngufu kenshi umukobwa yibyariye ufite ubumuga

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje icyo abayobozi bakora mbere yo kwemera inshingano aho kuzigeramo bakazica

Related Posts

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

IZIHERUKA

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?
MU RWANDA

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje icyo abayobozi bakora mbere yo kwemera inshingano aho kuzigeramo bakazica

Perezida Kagame yagaragaje icyo abayobozi bakora mbere yo kwemera inshingano aho kuzigeramo bakazica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.