Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2025-2026 uzatangira tariki 08 z’ukwezi gutaha, inashyira hanze itariki yo kuzatangarizaho amanota y’ibizamini bya Leta by’abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, rimenyesha “abakandida, ababyeyi n’abaturage bose ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3) umwaka wa 2024/2025 azasohoka ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, saa cyenda z’amanywa (15h00).”
Aya manota agiye gushyirwa hanze habura ibyumweru bitatu ngo umwaka w’amashuri wa 2025-2026, kuko muri iri tangazo Minisiteri y’Uburezi yanatangaje ko uzatangira tariki 08 Nzeri 2025.
Mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bari 220 840 barimo abakobwa 120 635 n’abahungu 100 205.
Naho abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse n’icya kabiri, ni 255 498.
Muri aba barangije amashuri yisumbuye, barimo 149 134 bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange, na bo bakabamo abakobwa 82 412, mu gihe abahungu bari 66 722.
Naho mu bakoze ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, bari abanyeshuri 106 364 barimo abagera mu 5 283 bakoze nk’abakandida bigenga.
Muri aba barangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, barimo abakobwa 55 435 mu gihe abahungu bari 45 646.
RADIOTV10