Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe umubare uri hejuru w’abahitanywe n’Ibitero bya Israel nyuma y’agahenge

radiotv10by radiotv10
19/03/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatangajwe umubare uri hejuru w’abahitanywe n’Ibitero bya Israel nyuma y’agahenge
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitero by’indege bya Israel byagabwe kuri Gaza, byahitanye abantu barenga 330 nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima za Palestina, mu gihe hari hamaze amezi atatu hariho agahenge.

Ibi byahagaritse agahenge kari kamaze amezi abiri mu mirwano ihanganishije umutwe wa Hamas n’igisirikare cya Israel (IDF).

IDF yatangaje ko ibibi tero byagabwe byari bigamije kugukuraho ibikorwa byiswe iby’iterabwoba bya Hamas, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo Israel Katz, ari na bo bategetse ko hagabwa ibyo bitero mu gitondo cyo ku wa Kabiri.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cya Israel, rivuga  ko impamvu y’iyo myanzuro ari uko Hamas yakomeje kwanga kurekura imfungwa z’Abanya-Israel ndetse ikanga n’ibitekerezo byose byatanzwe n’intumwa ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, n’abandi bahuza bagize uruhare mu biganiro, bityo ko ko byari ngombwa ko hakoreshwa ingufu kugira ngo ifungure imfungwa zayo zigikomeje gufatwa muri Gaza.

Iri tangazo rigira riti “Guhera ubu, Israel izakomeza kugaba ibitero kuri Hamas hifashishijwe imbaraga zose zishoboka za gisirikara.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo gahunda yo kugaba ibi bitero yari yatanzweho icyifuzo n’Ingabo za Israel (IDF), nyuma kiza kwemezwa ndetse gishyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kabiri.

Ambasaderi wa Israel mu Muryango w’Abibumbye (ONU), Danny Danon, yaburiye Hamas asaba ko irekura imfungwa zose, avuga ko bitabaye ibyo bazafatwa nk’abanzi, ndetse bizabagiraho ingaruka zikomeye.

Hamas ishinja Israel kurenga ku masezerano y’agahenge, kandi ko ibi bitero byayo biri gushyira mu kaga imfungwa z’Abanya-Israel zikiri muri Gaza.

Kugeza ubu Hamas ntiratangaza ko yongeye gutangiza intambara, ahubwo yasabye abahuza ndetse n’Umuryango w’Abibumbye kugira uruhare mu gukemura iki kibazo.

Shemsa UWIMANA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fifteen =

Previous Post

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Next Post

Iburasirazuba: Abishyuzaga amafaranga y’amezi atatu bakoreye mu mushinga wahagaze baremwe agatima

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburasirazuba: Abishyuzaga amafaranga y’amezi atatu bakoreye mu mushinga wahagaze baremwe agatima

Iburasirazuba: Abishyuzaga amafaranga y’amezi atatu bakoreye mu mushinga wahagaze baremwe agatima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.